Umukinnyi w’Umurundi ukina hagati mu kibuga, Aruna Moussa Madjaliwa, yavuze ko nta kibazo afite cyatuma adakinira Rayon Sports mu gihe yaba imwishyuye imishahara y’amezi umunani imugomba.
Aruna Musa Madjaliwa yamaze kwandikira Ferwafa ayisaba kumwishyuriza imishahara y’amezi 8 Rayon Sports itamuhembye.
Ayo mezi 8 ni igihe Madjaliwa yamaze yivuza imvune, ikipe yo ikavuga ko umukinnyi yari yarataye akazi.
Amafaranga yose hamwe Madjaliwa yishyuza arangana na miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi utwkibarizwa muri Gikundiro yamuhaye miliyoni 24 Frw ubwo yamuguraga mu mpeshyi ya 2023.