Yari ageze i Gicumbi ahunga! Polisi yataye muri yombi umusore ukekwaho kwiba hafi miliyoni 40 Frw

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 ukekwaho kwiba uwo yatwariraga imodoka amafaranga y’ubwoko butandukanye afite agaciro kabarirwa hafi muri miliyoni 40 Frw.

Uwo musore yafatanywe aya mafaranga ku itariki 19 Nyakanga 2025 ndetse ubwo bujura bwabereye aho uwibwe atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yatangaje ko uwo musore yafashwe agerageza gucika, aho yari yamaze gukoresha hafi miliyoni 2,5 Frw muri ayo mafaranga.

Ati “Ku wa Gatatu nibwo Polisi yamenye amakuru biturutse ku kirego cy’uwibwe wavugaga ko yabuze Amadolari, Amayero n’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko bisanzwe, hakozwe iperereza hashakishwa abakekwa, biza kugaragara ko umushoferi we ari we ubyihishe inyuma. Yaje gufatirwa mu Karere ka Gicumbi, agerageza gucika.”

Yongeyeho ko “Bamusatse bamusangana Amadolari 16,160 n’Amayero 8,320 atarayavunjisha ariko mu mafaranga y’u Rwanda asigaranyemo ibihumbi 52 Frw gusa.”

Uwo mushoferi wari umaze imyaka igera ku munani atwara imodoka ya sebuja, yiyemereye ko ari we wibye ayo mafaranga yose ayakuye mu modoka.

Yari amaze gukoreshamo 2,448,000 Frw ayasangira n’inshuti ze n’abo mu muryango.

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kimisagara, kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha cy’ubujura akurikiranyweho naho amafaranga yafatanywe ubu yamaze gusubizwa nyirayo.

CIP Gahonzire yaboneyeho gusaba uwo ari we wese utekereza kwishora mu bujura guhindura imyumvire kuko bitazamuhira.

Ati “Duhora twibutsa abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko kuvana amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere kuko ari yo nzira yonyine yabafasha kubaka ejo hazaza heza kuri bo no ku gihugu muri rusange. Nta na rimwe abajura bazihanganirwa, kandi ntaho bafite ho gucikira, bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bashyikirizwe ubutabera.”

Ingingo ya 166 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1Frw na miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iryo tegeko yo ivuga ko ibyo bihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe.

Umusore ukekwaho kwiba hafi miliyoni 40 Frw yatawe muri yombi

Mu mafaranga harimo amayelo n’amadorali

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top