Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Apr Fc igiye gukina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mukino uzabera i Kigali

APR FC izakina umukino wa gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’abakina imbere mu gihugu (CHAN), uzabera muri Stade Amahoro itarimo abafana ku wa 29 Nyakanga 2025.

Ikipe y’Ingabo ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino, aho yatangiye gukina imikino ya gicuti.

Uwa mbere yakinnye yanyagiye Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wabereye i Shyorongi ku Cyumweru.

Nigeria izakina na APR FC izaba iri mu nzira yerekeza muri Zanzibar aho itsinda rya kane irimo muri iri rushanwa rizakinira. Irihuriyemo na Sénégal, Congo na Sudani.

Muri rusange, iri rushanwa rizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya rizaba kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 30 Kanama 2025.

Nyuma y’uwo mukino, Ikipe y’Ingabo irateganya indi mpuzamahanga izaba hagati muri Kanama 2025, aho izakina na Simba SC na Azam FC zo muri Tanzania ndetse yamaze kwemezwa.

Ni mu gihe kandi ikomeje ibiganiro na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo na yo bigenze neza bazakina.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, aho izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, yifuza guhindura amateka ikagera kure muri iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top