Mu Rwanda ruzatangira gutanga umuti mushya urinda Sida mu 2026

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko nta gihindutse mu 2026, Abanyarwanda bazatangira kubona umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda umuntu kwandura Sida utangwa kabiri mu mwaka.

Yabigarutseho mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri RBA.

Lenacapavir Yeztugo yakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kimenyerewe ku gukora inkingo, Gilead Sciences.

Yakorewe igerageza rya mbere n’irya kabiri mu 2024, ibisubizo bivuyemo bigaragaza ko nta ngaruka ugira ku buzima bw’abawutewe.

Igerageza ry’icyiciro cya gatatu ry’uyu muti mushya, ryakorewe muri Afurika y’Epfo na Uganda ryakorewe ku bantu 5300. Benshi muri bo bari abangavu n’abagore bakiri bato bari hagati y’imyaka 16 na 24. Hagaragaye ko nta virusi itera Sida yagaragaye ku bafashe uyu muti.

Irindi gerageza rya Lenacapavir Yeztugo ryakorewe muri Argentine, Brésil, Mexique, Peru, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ryakorewe ku barimo abagabo baryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina n’abandi. Lenacapavir Yeztugo yagaragaje ubwirinzi buri hejuru cyane kuri ibyo byiciro.

Wagaragaje ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bwa SIDA ku rugero rwa 99,9%.

Lenacapavir Yeztugo iterwa umuntu rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka.

Ni umuti usanze indi yari inasanzwe itangwa mu Rwanda irimo uw’ikinini umuntu afata buri munsi, n’urushinge ruha umuntu ubwirinzi bw’amezi abiri, akaba yafata inshinge esheshatu ku mwaka.

Urwo rushinge rw’amezi abiri rwatangiye gutangwa mu Mujyi wa Kigali, intego ikaba ko mu minsi iri imbere uzakwirakwizwa no mu bice bitandukanye by’igihugu.

Dr Ikuzo ati “[Lenacapavir Yeztugo] ni umuti uragabanya ‘stress’ zo gufata bya binini cyangwa urushinge rufatwa inshuro esheshatu […]. Natwe turi kureba uko twawuzana kugira ngo dukomeze gufasha abantu kwirinda virusi itera Sida. Bigenze neza twazatangira kuwukoresha umwaka utaha.”

Yavuze kandi ko iyo miti yari isanzwe itangwa mu kwirinda virusi itera Sida, izakomeza gutangwa, icyakora ko ibinini bishobora kugabanywa igihe babonye ko abantu bashishikariye urwo rushinge.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima,Dr Ikuzo Basile yavuze ko nta gihindutse mu 2026 hatangira gutangwa umuti mushya urinda kwandura Sida

Kugeza ubu iyi miti irinda kwandura Sida ihabwa ibyiciro byihariye biba bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida, birimo urubyiruko ruri kwandura cyane, abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n’abashakanye umwe afite Virusi itera Sida.

Dr Ikuzo ati “N’urwo rushinge niruza, n’ubundi ni ibyo byiciro tuzagenda dushyiramo imbaraga. Ntabwo ari buri wese [uzajya arubona]. Ni serivisi tugitangira ubuntu kandi hari amafaranga menshi aba yazitanzweho ni yo mpamvu twibanda kuri biriya byiciro.”

Yagaragaje ko uko iminsi izagenda itera imbere mu buryo bwo kwigira, u Rwanda rushobora kuzareba uko rushyiraho igiciro ku buryo uwushaka wese ashobora kwishyura amafaranga runaka ashobora kwishyura izo serivisi.

Kugeza ubu Umuryango Global Fund na Children’s Investment Fund Foundation (CIFF) byagaragaje ubushake bwo gufasha ibihugu bya mbere bizagaragaza ubushake bwo kuwugeza ku baturage bawo, kubona uyu muti.

Ku ikubitiro ibihugu icyenda ku Isi byagaragaje ubwo bushake ndetse biteganyijwe ko bitarenze 2026 bizaba byatangiye kuwubona. Ibyo bihugu bizatangira bihabwa uwo muti ku buntu, nyuma uko iminsi izagenda yicuma harebwe uko byatangira kwishyura.

Lenacapavir Yeztugo nitangira gutangwa, intego ni uko buri mwaka yajya ikoreshwa n’abarenga miliyoni ebyiri, ariko bakizera ko uko iminsi izajya yigira imbere n’imibare izajya yiyongera.

Kugeza ubu mu Rwanda abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bageze kuri 97% bari mu cyiciro cy’abakuru.

Abafite virusi itera Sida mu Rwanda bari kuri 2,7% ku bari hagati y’imyaka 15 kugera kuri 49.”

Icyakora hari icyuho mu bana bari hagati ya 0 n’imyaka 14 bafite virusi itera Sida ariko bafata imiti bari ku kigero cya 80%.

Ku bana bavuka ku babyeyi bafite Virusi itera Sida kuri ubu 99% byabo bageza ku myaka ibiri nta virusi itera Sida bafite, bisobanuye ko 1% ari we uba ufite virusi itera Sida.

Abafite virusi itera Sida bafashwa mu mishinga itandukanye ibateza imbere, irimo no kwibumbira mi matsinda yo kwizigama

Umuburo ku basenga babeshya ko bakiza Sida

Uretse abafite virusi itera Sida bafata imiti bari kuri 97%, Dr Ikuzo yavuze ko 98% by’abafite virusi itera Sida bagabanya ingano ya virusi bafite mu mubiri bijyanye no gukurikiza amabwiriza.

Yavuze ko uko kugabanyuka kw’ingano ya virusi itera Sida mu mubiri hari abantu bashobora kubyita ukundi, bikagera n’aho umuntu avuga ko yasengewe agakira, kuko itakigaragara mu mubiri.

Ati “Hari abantu bajya bagenda abandi bakabasengera, ariko babababwira ko bakize virusi itera Sida. Ntabwo virusi itera Sida iba yakize kuko nta muti nta n’urukingo igira.”

Yavuze ko ikiba cyabaye ari uko hari igihe umuntu aba yanyoye imiti neza, ingano ya virusi itera Sida ikagabanyuka mu mubiri, yewe umuntu yanapimwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe bikaba byagaragaza ko nta virusi afite.

Ati “Tujya tugira ibipimo ariko hari urugero tugeraho ku buryo kubona ya virusi itera Sida biba bitoroshye dukoresheje ibipimo dukoresha kwa muganga. Aho ni ho umuntu ashobora kwibeshya ko yakize virusi itera Sida ariko muri make ntabwo aba yakize.”

Yavuze ko iyo umuntu ageze kuri urwo rwego aba atananduza uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye, Dr Ikuzo akagaragaza ko ari ikintu cyo kwishimira, kuko biri mu bifasha kugabanya ikwirakwira rya Virusi itera Sida.

Ati “Birashoboka ariko kuko uba utazi niba mugenzi wawe yarageze ku rwego rwo kutanduza, ni yo mpamvu dusaba abantu guhora bikingiye. Ni yo mpamvu dushishikariza kunywa imiti neza.”

Mu Rwanda abantu 100 bapfa buri munsi barindwi muri bo baba bafite ubwandu bwa virusi ya SIDA. Ni imibare yagabanyutse kuko mu myaka 11 ishize bageraga kuri 20 buri munsi.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

U Rwanda rwagabanyije imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na SIDA bagabanyutse kugeza kuri 86%.

Mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top