Nyamasheke: Batwitse 2 babakekaho ubujura, basanga babibeshyeho

Abaturage babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batwitswe na bagenzi babo babakekaho kwiba 420 000 Frw, umukozi wo mu rugo yibwemo utari mu batwitswe aza kwiyemera ko ariwe wayibye.

Byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi ku wa 19 Nyakanga 2025, bimenyekana bukeye bwaho tariki 20 ari uko umwe mu batwitswe agiye kuri RIB gutanga ikirego.

Ni ikirego gishingiye kuri Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83 wabuze amafaranga ibihumbi 420Frw, akeka ko yibwe n’abaturanyi be.

Abaturage bafashe abakekwa babatwikisha umunyururu w’igare bacaniriye bashaka kubemeza icyo cyaha ku ngufu, nyamara umushumba wo muri urwo rugo yemera ko ari we wayibye kuko banamusanganye ibihumbi 200,000Frw, andi avuga ko azajya akora ayabishyura.

Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera naho undi ahitamo kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy’urugomo yakorewe.

Ibi bikimara kuba babiri babatwitse bahise bajya i Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yavuze ko amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.

Ati “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB”.

Gitifu Habimana yibukije abaturage ko hari inzego z’ubutabera zishinzwe gukurikirana no guhana uwakoze icyaha bityo ko badakwiye kwihanira.

Ati “Ikindi dusaba abaturage ni ukugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bugiye gukorana inama n’abatutage, kuko hari amakuru avuga ko abaturage batinye gutanga amakuru kuri urwo rugomo kubera ko umwe mu barukoze ari mu bavuga rikijyana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top