Umuhanzikazi Marina yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakuragamo imyenda yo hasi akerekana cya kibuno abantu bahora bamushinja kwibagisha – VIDEWO

Mu minsi yashize nyuma y’aho umuhanzi Marina Deborah avuye mu gihugu cya Nigeria, ndetse akaza no kuvurirwa mu bitaro byaho, abantu batangiye kumushinja ko yari yaragiye kwibagisha ikibuno kugirango bakigire kinini.

Gusa uyu mukobwa yakomeje guhakana aya makuru akajya avuga ko atigize yibagisha ahubwo ko ari ibitoki by’inshi yariye akiri muto bigatuma ikibuno cye gikura.

Ariko abantu bo ku mbuga nkoranyambaga basa nk’aho utabahonda ngo banoge, kuko bakomezaga babimushinja kugeza aho nawe avugiye ko bitabareba Niba yaranibagishije ari uburenganzira bwe.

Nyuma y’igihe uyu muhanzi yashyize hanze amashusho amugaragaza akuramo imyenda yo hasi akerekana iki kibuno ke bahora bamushinja kwibagisha.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bahise batangira bagira bati “noneho ntakibihisha nagato”. Reba AMASHUSHO.

Umuhanzikazi Marina yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakuragamo imyenda yo hasi akerekana cya kibuno abantu bahora bamushinja kwibagisha.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top