I Nyanza umugore yafashe igitsina cy’umugabo cye aragikanda kugeza kivuye amaraso

Ni Dosiye uyu mugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye aho ashinjwa kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we ayikanze kugeza itungutsemo amaraso.

Uyu mugore w’imyaka 57 ukekwaho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we w’imyaka 49 mu ibazwa rye ryakozwe n’ ubushinjacyaha, yemera iki cyaha akavuga ko yabitewe n’ uburakari, akabisabira imbabazi.

Ni icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi w’ Akarere ka Nyanza.

Dosiye y’uyu mugore yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo ruzamuburanishe ku cyaha akekwaho cyo kwangiza imyanya ndangagitsina byumwihariko iy’ umugabo we.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yangije imyanya ndangagitsina ubwo umugabo we yari amukurikiye ahurujwe n’abaturage bari bamufashe atorokanye ibintu byo mu nzu.

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera ko yafashe umugabo we imyanya ndangagitsina akayikanda kugeza ivuyemo amaraso, ubwo yari amufatiye mu rutoki atwaye ibintu byo mu nzu birimo n’imyenda y’umugabo we; abisabira imbabazi.”

Uyu mugore aramutse ahamwe n’ iki cyaha cyo kwangiza imyanya y’ ibanga y’ umugabo we yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganwa n’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Mu ngingo yaryo ya 114 havuga ko Umuntu wese wangiza imyanya ndangagitsina y’undi muntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top