Ajyana n’abagize guverinoma bose! – ingingo ku yindi y’uko bigenda iyo minisiteri w’intebe avuyeho

Mu Rwanda ingingo igezweho ni Minisitiri w’Intebe mushya witwa Dr. Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi n’amezi 10 ari kuri uyu mwanya.

 

Dr. Nsengiyumva wagizwe Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuva muri Gashyantare 2025.

 

Ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, ariko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

 

Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga rivuga ko “Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.”

 

Ibi bivuze ko ingingo ya 124 iha Minisitiri w’Intebe uvuyeho inshingano zo gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma. Gusa abagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.

 

Iyo ubwegure bwa Guverinoma bumaze gushyikirizwa Umukuru w’Igihugu, Perezida wa Repubulika aba agomba gushyiraho Guverinoma.

 

Agaka ka gatatu k’ingingo ya 114 y’Itegeko Nshinga kavuga ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi “kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma”.

 

Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w’Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.

 

Iyo Minisitiri w’Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira.

 

Bishoboka ko abari ba Minisitiri muri Guverinoma yari iyobowe na Dr. Edouard Ngirente wakuwe mu nshingano bagumaho cyangwa hakinjiramo abashya ariko bose bongera kurahirira inshingano nshya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top