Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Simba SC irifuza gutanga akayabo k’amiliyoni kuri Kapiteni wa APR FC

Amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko ikipe ya Simba Sports Club yo muri iki gihugu ikomeje kwifuza myugariro Niyomugabo Jean Claude wa APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi.’

Simba irifuza ko Claude usanzwe ari Kapiteni wa APR FC yajya gusimbura myugariro w’ibumoso, Mohammed Hussein baherutse gutandukana.

Umunyamakuru Hans Rafael wa Crown Media, ari mu bemeje ko Simba Sports Club yifuza uriya mukinnyi, nyuma yo kumushima mu mwaka ushize ubwo yari kumwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu marushanwa ya Mapinduzi Cup cyo kimwe na CECAFA Kagame Cup.

Amakuru avuga ko Simba na Claude bagiranye ibiganiro, ndetse bumvikana kuri byose birimo n’umushahara.

Amakuru kandi avuga ko Simba yiteguye kwishyura APR FC $ 60,000 (abarirwa muri Frw miliyoni 86) kugira ngo iyigurishe uriya mukinnyi.

Niyomugabo uri mu bakinnyi APR FC isanzwe igenderaho, afitanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu amasezerano y’umwaka umwe.

Usibye uyu mukinnyi, amakuru avuga ko mugenzi we Niyigena Clément na we akomeje kwifuzwa n’amakipe yo muri Tunisie na Algérie, by’umwihariko iya ES Sétif yifuza kumugura $ 75,000 (Frw miliyoni 108).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top