U Rwanda rwakiriye abarwanyi bane b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR babaga mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba barwanyi bari kumwe n’imiryango yabo binjijwe mu Rwanda babifashijwemo n’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), binyuze muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, DRS.
Umwe muri bo wari umaze imyaka myinshi mu mashyamba ya RDC, Dukuze Obed, yasobanuye ko FDLR ibeshya abarwanyi bayo ko MONUSCO itacyakira abashaka gutaha mu Rwanda, igamije kugira ngo bayigumemo.
Yagize ati “Ikintu ndamenyesha abantu bari mu ishyamba, za Kirama, za Giseguro, bari kubeshya. MONUSCO iracyakira abantu, ikabacyura mu Rwanda nta kibazo. Bitabaze MONUSCO, ibafashe kugera mu Rwanda byihuse, byoroheje.”
Dukuze yagaragaje ko abagore bashakanye n’abarwanyi ba FDLR bashobora kugira uruhare rukomeye mu kubasobanurira ko bakwiye gutaha mu Rwanda.
Ati “Abagore bagire imbaraga mu kumvisha abagabo babo ko bagomba gutaha.”
Aba barwanyi batashye mu gihe vuba hari gahunda yo gutangira ibikorwa byo gusenya FDLR hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda rugaragaza ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000. Akenshi bihisha mu baturage iyo bamenye ko bashobora kugabwaho ibitero.


