Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Inkuru yaciye ibintu: Ibaruwa y’Umuyobozi wa C.L Gashonga TSS yakajije ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda, haravugwa cyane ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa C.L Gashonga TSS, Bwana Nambajimana Pie, yandikiwe umwe mu bakozi bakoraga muri icyo kigo, imushinja uburangare no kutuzuza inshingano ze uko bikwiye. Iyo baruwa ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu: Kugawa”, yanditswe ku itariki ya 17 Nyakanga 2025.

Mu ibaruwa, umuyobozi ashinja uwo mukozi kwirengagiza inshingano ashinzwe n’akazi yari yagenewe, avuga ko imikorere ye nta bushake, nta rukundo, ndetse nta kwitangira bikigaragaramo. Yongeyeho ko n’uburyo akurikirana ibyo ashinzwe, butari mu murongo mwiza.

Umuyobozi avuga ko uwo mukozi atagaragaza impamvu zumvikana z’uko atubahirije iteka rya Minisitiri w’Intebe nimero 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rigenga igenga ry’abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze ku ngingo ya 64. Ibaruwa ikomeza igaragaza ko uwo mukozi atari we wenyine wagaragayeho imikorere idahwitse, ahubwo hakaba haragaragaye abandi bakozi bo muri C.L Gashonga TSS bagaragaje imyitwarire nk’iyo, ariko uwo mukozi akitwa umuyobozi udatanga umurongo.

Ibyatangaje benshi ni amagambo akakaye yagaragaye muri iyi baruwa, aho umuyobozi amubwira mu buryo butaziguye ko “nta musaruro atanga”, ndetse ko “abo duhereye kopi bose bakugaye kuko uruhare rwawe rudahari!”

Iyo baruwa yaciyemo igikuba bitewe n’imvugo ikakaye kandi idasanzwe ikoreshwa mu nyandiko z’ubuyobozi, aho bamwe mu bayisomye bavuze ko bishobora kugaragaza imiyoborere ishingiye ku gutukwa cyangwa gusebanya, mu gihe abandi bashimangiye ko hakwiye kugaragara ubunyamwuga mu kugaragaza ibibazo hagati y’abakozi n’abayobozi.

Mu bashyizweho kopi harimo:

  • Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Rusizi,
  • Umuyobozi w’umurenge wa Rwimbogo,
  • Umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rwimbogo,
  • Komite y’ababyeyi muri C.L. Gashonga TSS,
  • N’abandi bakozi bose b’iki kigo.

Iyi baruwa ikomeje gutera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza niba uburyo bwo kunenga abakozi mu ruhame ari bwo bwakagombye gukoreshwa mu rwego rw’uburezi, cyane cyane aho byatuma habaho gucika intege no kubura icyizere ku bakozi.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imiyoborere barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mikorere ya C.L Gashonga TSS, harebwa niba koko hari ikibazo gikomeye cy’ubuyobozi cyangwa niba ari ikibazo cy’umukozi umwe.

Iyi nkuru irakomeje gukurura impaka, bamwe basaba ko abayobozi bajya bifashisha uburyo bwubaka mu kugaya abakozi, mu gihe abandi bashima ukuri kwatanzwe n’iyi baruwa bavuga ko “ikinyoma kidakiza ikigo.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top