Bamwe mu bari biyamamazanyije na Hunde Walter wifuzaga kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ariko agakuramo kandidatire ye kuri uyu wa Gatanu, batatse akarengane gashingiye ku kwimwa ibyangombwa byari gutuma kandidatire yabo yemerwa ndetse basaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame gukurikirana ibibera muri aya matora.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, ni bwo Hunde Rubegesa Walter wifuzaga kuba Perezida wa FERWAFA, we n’itsinda rye bakuyemo kandidatire yabo kubera kutabona ibyangombwa bihagije bibemerera kwiyamamaza.
Ibi byabaye mu gihe haburaga umunsi ngo komisiyo y’amatora isoze igikorwa cyo kugenzura kandidatire zatanzwe n’abakandida kugeza ku wa 19 Nyakanga 2025.
Mu ibaruwa yanditse, Hunde yavuze ko impamvu yatumye atiyamamariza uyu mwanya ari ukubera kutuzuza ibisabwa kugira ngo we n’abo bari kumwe babe bakwiyamamariza kuyobora FERWAFA.
Ati “Nyuma y’imbogamizi twahuye na zo mu gushaka ibyangombwa bikenewe muri aya matora, ubwanjye n’abo twiyamamazanya dusanze nta burangare buri wese yabigizemo, twarabikoreye igihe ariko imbogamizi zikadukurikirana. Dufashe umwanzuro wo kwikura mu matora ya FERWAFA.”
Nubwo atigeze asobanura izo mbogamazi izo ari zo, amakuru IGIHE yamenye ni uko ari umwe muri babiri bari ku rutonde yatanze batabonye icyangombwa kigaragaza ko batigeze bafungwa. Undi ni Dr. Tuyishime Emile wari ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Ubuvuzi.
Ku rundi ruhande, umwe mu bari ku rutonde rwatanzwe na Hunde Walter, Rurangirwa Louis nka Komiseri ushinzwe Imisifurire ndetse akaba asanzwe ari Komiseri ushinzwe Umutekano ku bibuga muri komite icyuye igihe muri FERWAFA, yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] atabaza Umukuru w’Igihugu ndetse ashimangira ko amatora arimo uburiganya.
Ati “Amatora ya FERWAFA arimo uburiganya. Nk’umunyamuryango wa Excom [Komite Nyobozi], Perezida Paul Kagame ndifuza ko mukurikirana aya matora. Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n’urwego rumwe rwa Leta.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugeza kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, mu bari kuri lisiti yatanzwe na Hunde Walter, batanu ari bo bari batarabona icyangombwa kigaragaza ko batigeze bafungwa.
Kuva icyo gihe ngo bakomeje kugishaka umunsi ku munsi, ariko bakabwirwa ko “nta network ihari”, ahandi bagiye bakababwira ko “bacyohereje”.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko byasabye Umushinjacyaha Mukuru kugira ngo bamwe muri bo babashe kubona icyo cyangombwa.
Abari ku rutonde rwa Hunde Walter bavuga ko kandi bagenzi babo; Munyankaka Ancille wari kuri lisiti nka Visi Perezida wa Mbere, Turatsinze Amani nka Komiseri ushinzwe Amarushanwa na Mukanoheli Saidati nka Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore, basabwe kwikura kuri uru rutonde kugira ngo abasigaye babure uko biyamamaza.
Gukuramo kandidatire kwa Hunde Walter, bivuze ko amatora ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025 azaba arimo umukandida umwe ari we Shema Fabrice usanzwe ari Perezida wa AS Kigali.
Ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, ni bwo komisiyo y’amatora izatangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.