Mu karere ka Kicukiro , mu murenge wa Gatenga mu kagari ka Nyarurama mu mudugudu wa Bigongo, umugabo witwa Salim usanzwe utuye muri aka gace, yatashe ageze mu rugo asanga umugore we n’undi mugabo bari gusambanira mu kabari kee ahita afata umwanzuro utari mwiza.
Ubwo byari mu masaha ya Saa tanu z’amanywa kuri uyu wa gatandatu, uyu mugabo yageze mu kabari kee nkuko bivugwa n’abaturage asanga umugore we asambana n’undi mugabo, ubwo bahita bashwana cyane ndetse baranarwana, ibintu byose barabimenagura, uyu mugabo amaze kubona ko akubiswe kandi atabasha kwihanganira kubana n’umugore umuca inyuma nibwo yahise afata uwo mwanzuro ugayitse.
Abaturage bari aho byabereye bavuze ko uyu mugabo nyuma yo gusanga umugore amaze gutanga impari ye yahise afata umwanzuro wo kujya kwiyahura muri ruhurura ibifite uburebure bwa metoro zigera kuri 6 gusa ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima ariko asigara ari ikizengegere.
Ubwo yamaraga kwijugunya muri icyo cyobo, abaturage bahagobotse baramutabara ndetse imbagukira gutabara nayo irahagera imujyana kwa mu ganga.
andi makuru ahari avuga ko uyu mugabo atari we wari usanzwe ubana n’uwo mugore wamuciye inyuma kuko ngo nawe yari yaramwinjiye, ndetse ngo uyu mugore nawe akageso ko kudahazwa n’umugabo umwe aragasanganwe.
Gusa abaturage bakomeza bavuga ko bagaye cyane uyu mugabo kuko ngo icyaba cyose ntiyarakwiye gufata uyu mwanzuro wo kwiyambura ubuzima ahubwo ko yashaka udi muti w’ibibazo, ndetse banavuga ko bibaye byza uyu mugabo bagakwiye kumuvura ubundi yakira bagahita bamujyana mu mategeko kugirango abihanirwe.
Umwe yagize ati “Ni ububwa, yasebeje abagabo pee, ntiyakagombye gutekereza kwiyambura ubuzima kubera umugore kuko nekereza ko iyo aza gupfa yari kugenda ariko umgore agasigara kwisi yishimye ntanikibazo afite, ahubwo ngewe nekereza ko itegeko rihari, abantu nkaba bakabaye bavurwa ubundi bakajyanwa mu mategeko bagahanwa.”
Undi nawe yunze mu rya mugenzi we ndetse we agira ati “Ngewe sinakora kiriya gikorwa ahubwo ndamutse nsanze undi mugabo ari kunsha inyuma n’umugore wange, namureka agakora ibyo akora ubundi nyuma nkaza kubibaza umugore wange.”