Mu muryango nyarwanda n’ahandi ku isi, imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ni ingenzi cyane mu kubaka urukundo, umutekano w’amarangamutima, no gutuma urugo rugira ituze. Ariko se, hagati y’abagabo n’abagore, ni nde uryoherwa cyane n’iki gikorwa?
Iki kibazo cyakomeje gutera impaka, ariko ubushakashatsi bwimbitse n’ubuhamya bw’abantu batandukanye bigaragaza ko ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina bigira aho bishingira ku buryo umugore n’umugabo bagirana ubusabane, aho kuba ku gitsina ubwacyo.
1. Ubushakashatsi bwimbitse bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 50
Ubushakashatsi bwa kaminuza ya Indiana University bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko:
95% by’abagabo bari mu bashakanye batangaje ko bagera ku byishimo bya nyuma buri gihe.
Icyenda ku 10 by’abagore bavuze ko badashobora kugera ku byishimo byanyuma igihe cyose, keretse iyo bagiye babanza kuganira, gutegurwa neza, no kwitabwaho mu buryo bw’amarangamutima.
Ibi bivuze ko nubwo abagabo bishimira imibonano mpuzabitsina byihuse, abagore bafite ubushobozi bwo kuyishimira kurushaho igihe bahawe umwanya uhagije.
2. Ubushakashatsi bushingiye ku bihugu bitandukanye
Raporo yiswe The Global Sex Survey 2021 yakozwe na Durex, yasohowe nyuma yo kuganira n’abantu 29,000 bo mu bihugu 36. Yagaragaje ko: Abagore benshi bavuga ko ibyishimo byabo bishingira ku marangamutima no kumva bafashwe neza mu gikorwa cy’imibonano.
Abagabo benshi bahamya ko bishimira imibonano igihe babonye ko abagore babo bayishimiye, ndetse bamwe bagasanga kunyurwa kwabo biterwa no kwishima kw’abagore babo.
Nta gisubizo kimwe gihamye kuri buri rugo, ariko ubushakashatsi n’ubuhamya biragaragaza ko abagore bafite ubushobozi bwo kunyurwa cyane igihe habayeho itegurwa ryimbitse, amarangamutima n’itumanaho ryiza.