Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

AFC/M23 yatanze ukuri ku makuru avuga ko igiye kuva muri Goma na Bukavu

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ryatangaje ko ridateze kuzava i Goma n’i Bukavu, ahubwo ryemeza rizahaguma, ngo kuko ariho iwabo.

Byagarutsweho n’umuvugizi w’ungirije wa AFC/M23, Oscar Barinda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Goma.

Nk’uko uyu muvugizi yabivuze yagize ati: “Ntabwo duteze kuva i Goma n’i Bukavu, ahubwo tuzafatanya na Kinshasa gusubizaho Leta ku butaka bwa RDC yose.”

Yavuze ko igihugu cyigabijwe n’imitwe itandukanye igisahura ku buryo hamwe Leta itanahakandagira.

 

 

Ati: “Hari ibibazo byinshi muri RDC, hari uduce twinshi twigaruriwe n’abantu bari hariya hafi ya Kinshasa, mu ntara ya Mai-Ndombe, hari aba CODECO bigaruriye muri Ituri hariya hantu Leta itagera, na ho twebwe aha twagaruye amahoro, tugarura umutekano, turi kuzana n’iterambere ku baturage, abaturage baratwishimiye, abana bajya kwiga mu mashuri, ibitaro birakora, abacuruzi baracuruza, natwe ubu turi Leta aha turi n’igice cya Kinshasa kugira ngo tugarure Leta ku butaka bwa Congo yose.”

Yanavuze ko mu biganiro bibera i Doha nta kintu basaba Leta, ahubwo bicara hamwe ngo barebe uko haboneka amahoro arambye.

Ndetse kandi yavuze ko AFC/M23 yubahiriza ibyo yiyemeje byo guhagarika imirwano ariko ko mu gihe batewe n’umwnzi bazakomeza kwirwanaho no kurinda abasivili bari mu bice babohoje.

Abanyamakuru bamubajije niba bazemera kuva i Goma n’i Bukavu, na we agira ati: “Turahari kandi tuzahaguma, nta kuhava hano ni iwacu.”

Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, AFC/M23 yabyigaruriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, kuko Goma yayifashe tariki ya 27/01/2025, mu gihe i Bukavu ho yahafashe ku wa 16/02/2025.

Oscar Barinda yatangaje ibi nyuma y’aho abo ku ruhande rwa leta bakomeje kugaragaza ko mu biganiro byi Doha muri Qatar bahuriramo, impande zombi zemezanyije ko iri huriro rya AFC/M23 rizava mu bice ryigaruriye.

Inshuro nyinshi byagarutsweho n’umuvugizi wa Leta , Patrick Muyaya, ubundi kandi bivugwa n’abandi bategetsi biki gihugu batandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top