Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Kamonyi, Umudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya akana ke gato k’imyaka icyenda.
Aya marorerwa yabaye ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, ubwo uyu mugabo yagubwaga gitumo na musaza w’uyu mwana, Ise ari gusambanya mushiki we asanga yamupfutse umunwa kugira ngo adataka cyangwa akavuza induru bikumvikana agatabarwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aya makuru akimara kumenyekana uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe.
Yagize Ati “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage hafashwe umugabo w’ imyaka 42 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite imyaka icyenda, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe na RIB yatangiye iperereza.”
CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho, ndetse no gukangurira abaturage kwirinda ibyaha, bubahiriza amategeko, ndetse ashimangira ko batazihanganira abakomeje kwijandika mu byaha kuko amategeko abahana ahari.
Icyaha uyu mugabo akekwaho cyo gusambanya umwana, giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 ku wahamwe na cyo.
Iri tegeko risobanura neza kandi ko uwakorewe iki cyaha iyo ari umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, kimwe n’iyo byaba byakorewe ufite hejuru ya 14, ariko bikamutera ubumuga cyangwa uburwayi budakira.