Umuvugizi w’Abafana ba APR FC, Mugisha Frank umaze kumenyekana nka Jangwani, ni umwe mu bakunzwe muri iki gihe mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Uyu musore yazanye uburyo bushya bwo gushyushya abafana no gutaka abakinnyi b’ikipe ye, ibitari bimenyerewe cyane mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jangwani yagarutse ku buzima bwe bwite n’izindi ngingo zitandukanye.
Abajijwe uko yatangije ubu buryo butari busanzwe mu Ikipe y’Ingabo n’uko yabaye Umuvugizi w’Abafana, Jangwani yagize ati “Byarantunguye, ubundi Abanyarwanda ntabwo twisanzura. Naje nzi ko bazamfata nk’umusazi ariko kubera ko tubikorana ikinyabupfura umuntu arakureba, akumva n’ibikuvamo agasanga bifatika.”
“Nazanye akantu ko gutaka abakinnyi cyane, nka Shaiboub ni ko kamenyekanye cyane mvuga ko mu gace akomokamo iyo urwaye indwara zoroheje uvuga izina rye inshuro eshatu ukanywa amazi ugakira. Icyo gihe nari muri FINE FM, Chairman yari Karasira yasabye Karenzi nimero zanjye ni uko byagenze.”
Jangwani yavuze ko atazi igihe yafaniye APR FC kuko ari ikipe y’umuryango.
Ati “APR FC ni ikipe y’umuryango ntabwo nyifata nk’ikipe ahubwo ni umuco. Kumwe uvuka ugasanga iwanyu ni Abadive, Abayisilamu gutyo… Nta muntu nzi iwacu mu muryango wose na bamwe b’isano rya kure ufana Rayon Sports.”
Hari bamwe bavuga ko abafana ba APR FC batisanga mu ikipe yabo, ibyo Jangwani yamagana yivuye inyuma.
Ati “Kuba tutishyura imyitozo, tutagura abakinnyi ni ho bahera bavuga ko nta mubano dufitanye n’ikipe. Iyacu ifite uko yubatse, buri wese afite ibyo ashinzwe natwe abafana dufite imbibi tudakwiye kurenga kandi nibyo dushima.”
Jangwani kandi yagaragaje ko uyu mwaka nta kipe bahanganye imbere mu gihugu kuko na Rayon Sports yabaye iya kabiri umwaka ushize, yatakaje abakinnyi benshi yagenderagaho.
Ati “Umwaka utaha mu Rwanda ni ukurangiza umuhango nta kipe mpanganye nayo. Niba iriya (Rayon) yaratandukanye n’abakinnyi batandatu yagenderagaho, nta hangana ntaryo.”
“Rayon Sports urebye uyu mwaka ishobora kuzabanza mu kibuga abakinnyi umunani bashya, iyi kipe urumva izakomera gute? Umupira w’amaguru ni umukino w’ubufatanye kandi kugira ngo bikunde ni uko abakinnyi bagomba kuba bamenyeranye. Uyu mwaka ahubwo ni ukwibaza nzayitsinda bingahe?”
Hanze y’u Rwanda, Jangwani ni umukunzi wa Manchester United yagaragaje ko yataye indangagaciro bityo ifite byinshi byo gukosora birimo no guhindura umutoza Ruben Amorim atemera.
Mu kazi gasanzwe, uyu musore wamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC, akorera sosiyete ya Gacinya Chance Denis, wayoboye Rayon Sports ndetse n’ubu akaba ari mu buyobozi bw’iyi kipe.
Yavuze ko kuba akorera umu-Rayon ntacyo bitwaye, amushimira ko atajya avanga akazi n’ubukeba, kandi ko amushyigikira no mu kazi akora ko kuba umuvugizi w’abafana ba Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu.


