Guverinoma yatangiye manda ya kane ya Perezida Paul Kagame, yari igizwe n’abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta 9. Barahiye ku wa 19 Kanama 2024.
Muri abo bashyizweho icyo gihe, icyenda muri bo, ntabwo bakiri mu nshingano, abo barangajwe imbere n’uwari Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wasimbujwe Dr. Nsengiyumva Justin.
Dr. Ngirente yagaragaje ko gukorana na Perezida Kagame ari urugendo rwamwigishije byinshi mu myaka igera hafi ku munani yari amaze ari Minisitiri w’Intebe. Perezida Kagame na we yamushimiye uko bakoranye neza, igihe yamaze mu nshingano n’uburyo yazuzuzaga.
Guhinduka kwa Minisitiri w’Intebe byatumye Guverinoma yari ayoboye iseswa nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga hashyirwaho indi nshya. Benshi mu bari bagize Guverinoma bongeye kuyigarukamo nubwo harimo bake basimbuwe.
Ni impinduka zabayeho muri Guverinoma ariko zari zabanjirijwe n’izindi zabaye na mbere y’uko iseswa.
Guverinoma yarahiye ku wa 19 Kanama 2024, kugeza ubwo indi yarahiraga hari hamaze kubamo impinduka nyinshi mu gihe kitageze no ku mwaka umwe.
Abayisohotsemo mu ba mbere barimo uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu, Jean Claude Musabyimana; Dr. Ildephonse Musafiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gaspard Twagirayezu wari Minisitiri w’Uburezi na Richard Nyirishema wari wagizwe Minisitiri wa Siporo.
Mu bandi bavuye muri iyi Guverinoma harimo Dr. Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Ibidukikije, wasimbujwe Dr. Bernadette Arakwiye, wari umaze imyaka icyenda akorera muri World Resource Institute (WRI), ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije.
Mu banyamabanga ba Leta harimo Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wasimbuwe na Dr. Ndabamenye Telesphore wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuva tariki ya 2 Werurwe 2023.
Hari kandi Olivier Kabera wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akaba yarasimbuwe na Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, mu gihe Richard Tusabe wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta we yarasimbujwe mbere y’iseswa rya guverinoma.
Uretse abari baratangiranye na Guverinoma icyo gihe, harimo abari bahawe inshingano nyuma y’uko Guverinoma nshya itangiye imirimo bakaba bataragarutse muri iyi izayoborwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva.
Abo barimo uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, wasimbujwe Dominique Habimana wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva muri Kamena 2024.
Hari kandi abayobozi bakuru basimbujwe barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika, agasimburwa na Jean-Guy Afrika n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Juliana Kangeli Muganza wagiyeho muri Nzeri 2024 asimbuye Nelly Mukazayire.
Hagiye hanakorwa kandi impinduka mu bayobozi b’ibigo no muri Minisiteri aho guhera muri Kamena 2024 hamaze gushyirwaho abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri zitandukanye.
Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin, ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr. Ngirente Edouard yasimbuye, yagaragaje ko mu byo azitaho cyane ari ugutekereza ibyateza imbere u Rwanda ibindi bikaza nyuma.
Ati “Icyo nzakora ni ugutekereza u Rwanda mbere ibindi byose bizaze nyuma. Abayobozi bose, abaminisitiri n’abandi […] tugomba kwihuta, nta mwanya wo gutakaza, tugomba gukora.”
Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yabajijwe ku mpamvu y’impinduka zihuse muri Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko byose bikorwa hashyizwe imbere inyungu z’umuturage.
Icyo gihe yashimangiye ko kuba umuntu yakurwaho nubwo yaba amaze igihe gito nta kibazo abibonamo, yemeza ko n’uwababazwa n’uko yakuwe mu nshingano ntacyo byaba bimubwiye.
Yagize ati “Iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka ntabwo nta umwanya, n’iyo narara ngushyizemo kubera ko ntacyo nari nkuziho cyakangiza nkakibona umunsi ukurikiye ndakuvanaho,”
“Kuko si wowe mbona mbere mu kazi ndabona igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere. Ibyo kujya kuvuga ngo atababara, atarakara, n’iyo wagenda ukicwa n’agahinda ntacyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy’abaturage cyangwa ikibazo rusange twese duhuriraho kugira ngo ibintu bikorwe neza.”
Yavuze ko impinduka ziba zigamije kugerageza gushakisha uburyo bwo gukora ibintu byinshi bishoboka kandi ku muvuduko ukwiye no kugabanya ibibazo abantu bahura nabyo.
Umukuru w’Igihugu yanavuze ko hari ubwo babona ko umuntu ashobora gutanga umusaruro yitezweho bitewe n’umwanya arimo akaba yahindurirwa inshingano.