Muri Werurwe 2025, intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zikorera mu nzego z’umutekano n’ubutasi zahuye inshuro ebyiri, ziganira ku buryo zakwifatanya mu gukumira ibyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, icyo gihe yagaragaje ko muri ibi biganiro hari guterwa intambwe nziza yashoboraga gutuma u Rwanda n’u Burundi byongera kubana neza.
Yagize ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Icyo gihe hari icyizere ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi atazongera kwibasira u Rwanda nk’uko yabigenje hagati y’Ukuboza 2023 na Gashyantare 2025, ubwo yarukangishaga umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwarwo, anarushinja gushaka gutera igihugu cye.
Gusa iki cyizere cyaraje amasinde kuko nyuma y’ibyiciro bibiri by’ibi biganiro byabereye mu bihugu byombi, Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, avuga ko Abarundi biteguye guhangana na rwo mu gihe rwatera u Burundi.
Tariki ya 4 Gicurasi, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rushaka kubana n’amahoro n’u Burundi ariko ko igihe cyose hari guterwa intambwe nziza, Ndayishimiye abidobya yifashishije ibiganiro mu binyamakuru.
Yagize ati “Iyo uvuze ngo u Rwanda rushaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri, n’Abarundi barabizi. Twifuza ko izo mvugo zagabanyuka ku ruhande rw’u Burundi hanyuma tugakomeza gufatanya, igihe nikigera umubano uzongere ugaruke.”
Ndayishimiye yongeye kuzana impamvu ya kera, agaragaza ko mu gihe u Rwanda rutakoherereza u Burundi abantu bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, imipaka ihuza ibihugu byombi itazafungurwa.
Imipaka y’u Burundi yafunzwe mu 2015, ifungurwa mu 2022, yongera gufungwa muri Mutarama 2024, nyuma y’igitero RED Tabara yagabye muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni iki cyatumye Ndayishimiye adobya ibiganiro?
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 3 Nyakanga 2025 igaragaza ko ubwo Ndayishimiye yibasiraga u Rwanda bikomeye muri Gashyantare, yabiterwaga n’uko ihuriro AFC/M23 ryari rikomeje gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, risatira umupaka w’u Burundi.
Ubutegetsi bw’u Burundi n’ubwa RDC busanzwe bwifatanya mu kurwanya AFC/M23, bushinja u Rwanda gufasha iri huriro ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara. Ibyo u Rwanda rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Ibiganiro by’u Rwanda n’u Burundi byabaye muri Werurwe byatumye Ndayishimiye acururuka, ariko kwihangana biramunanira mu mpera za Werurwe ubwo AFC/M23 yongeraga gufata ibindi bice muri Kivu y’Amajyepfo.
Ndayishimiye yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa RDC, rubicishije mu mutwe wa RED Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Impuguke za Loni zigaragaza ko kuva mu ntangiriro za Mata 2025, nyuma y’iminsi mike Ndayishimiye avuze aya magambo, u Burundi bwashyize ingabo ziri hagati ya 7000 na 9000 muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane ku kibaya cya Rusizi kiri ku mupaka no mu misozi miremire hafi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi, kugira ngo zikumire AFC/M23.
Izi ngabo zikorana bihoraho n’iza RDC, imitwe ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.