Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Harimo uworora inkoko, hari n’abafite uruganda rw’imyenda! Dore akazi abakinnyi bo mu Rwanda mukunda bakora iyo bageze hanze y’ikibuga

Umupira w’amaguru ni akazi gasaba imbaraga nyinshi kakanahemba agatubutse, ariko benshi mu bagakora bikaba bibagora ko bakamaramo igihe kirekire.

Iyi ni yo mpamvu usanga bamwe mu bakinnyi bahitamo gukora ayabo hakiri kare, ariko inyuma y’umupira w’amaguru bagashaka n’akandi kazi gashobora kubatunga igihe nta kipe bafite, bagize imvune cyangwa izindi mpamvu zituma badakina.

Tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda bakoreye amafaranga mu mupira w’amaguru, ariko bakawifashisha mu gutangiza ibindi bikorwa bibabyarira inyungu.

Hakizimana Muhadjiri

Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi wa Police FC ukina mu kibuga hagati, akaba akora ibikorwa byo gukodesha imodoka, bikamwongerera amafaranga yo kumutunga n’umuryango we.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bagaragaje ko icya mbere arebaho ari amafaranga, ubundi agakora akazi. Ibi bigaragara iyo asinya amasezerano ye kuko atayashyiraho umukono atarayabona yose.

Hakizimana Muhadjiri yiyemeje gukorera amafaranga binyuze mu gukodesha imodoka zo mu bwoko butandukanye, yaba abazimarana igihe gito cyangwa kirekire.

Mugunga Yves

Rutahizamu Mugunga Yves ukinira Ikipe ya Al-Selmiyah Club yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kane muri Arabie Saoudite, yiyemeje gushora imari mu bworozi bw’inkoko, dore ko ari bwo bumwinjiriza atari make hanze y’umupira.

Mugunga Yves yakiniye amakipe arimo APR FC, Kiyovu Sports na Gorilla FC mbere y’uko ava mu Rwanda akerekeza hanze yarwo. Uyu mukinnyi yahamagawe no mu Ikipe y’Igihugu mu bihe bitandukanye.

Muhire Kevin

Umukinnyi wo hagati wa Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo, Muhire Kevin, akaba n’umukinnyi w’Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’, hanze y’ikibuga akora ibijyanye n’ubucuruzi by’umwihariko ubw’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’imyenda.

Uyu mukinnyi yatangiranye umushinga wo gushinga iduka ricuruza imyenda akaryitirira amazina ye na nimero akunda ‘MK11’, ariko yumvikana n’umugore we bashinga inzu icururizwamo ikawa (Coffee Shop), ari na yo yavuyemo resitora n’akabari.

Muhire Kevin yakiniye Rayon Sports ndetse n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Al-Yarmouk SC yo Koweït.

Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange

Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent bashinze ikigo gikora imyenda ya siporo bise ‘Iwacu Active Wear.’

Mutsinzi ukina mu bwugarizi na Nshuti ukina asatira izamu, ntibahwema guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ndetse bakaba barabanye muri APR FC.

Aba bombi bakinana kandi muri Shampiyona ya Azerbaijan, aho Mutsinzi akinira Zira FK mu gihe Nshuti we akinira Sabail FK.

Omborenga Fitina

Myugariro wa APR FC, Omborenga Fitina, ni undi mukinnyi umaze igihe kitari gito akorera amafaranga mu mupira w’amaguru, ariko mu buryo bwo kwiteganyiriza akaba akora ishoramari mu gukodesha imodoka.

Akazi ko kugura imodoka akajya azikodesha, Omborenga yagatangiriye muri APR FC aho yahembwaga agatubutse, aza kuyivamo ajya muri Rayon Sports gusa na yo aherutse kuyitera umugongo asubira mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Si ayo makipe yakiniye gusa kuko ari muri bake bamaze igihe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ndetse bagihamagarwa.

Kayitaba Bosco

Kayitaba Jean Bosco ukina hagati mu kibuga, ni undi mukinnyi ufite ubucuruzi bumwunganira mu mupira w’amaguru. Uyu acuruza imirimbo y’abakobwa, cyane cyane imibavu n’imikufi.

Umushinga wo gucuruza yawutangiye abigiriwemo inama n’umwe mu bo muryango we, banamufasha kuyikura hanze bayigeza mu Rwanda.

Kayitaba yatangiriye umupira w’amaguru muri Gasogi United, akinira Police FC ndetse na AS Kigali amaze kujyamo inshuro ebyiri harimo n’iyo ari kuyikinira kugeza ubu.

Haruna Niyonzima

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Haruna Niyonzima, ni umwe mu bakoreye amafaranga menshi mu mupira w’amaguru, dore ko yakiniye amakipe atandukanye arimo Simba SC na Yanga SC zo muri Tanzania.

Niyonzima Haruna yashoye imari mu bikorwa bitandukanye, ariko yibanda cyane mu kubaka inzu akodeshwa mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Muvandimwe Jean Marie Vianney

Muvandimwe Jean Marie Vianney wakiniraga Mukura VS ari mu bakinnyi bamaze igihe kitari gito muri ruhago y’u Rwanda, akaba yarashinze inzu y’imyitozo ngororamubiri (gym), imufasha kwinjiza amafaranga hanze y’ikibuga.

Iyi nzu yise ‘MU12 Fitness Gym’ itanga amasomo ku bifuza gukora siporo zitandukanye mu rwego rwo kugorora umubiri.

Muvandimwe ufite n’umushinga wo kuzamura impano z’abato binyuze mu irerero yashinze rya ‘Muvandimwe 12 Academy.’ Uyu mugabo kandi yigeze no gukinira amakipe arimo Rayon Sports FC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top