Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

RNC yatangaje ko yirukanye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva

Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryatangaje ko ryirukanye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva rivuga ko yari umwe mu bayoboke baryo.

RNC yavuze ko yamuhagaritse burundu mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku wa 27 Nyakanga.

Iri tangazo rivuga ko nyuma y’iterana ryihariye ryahuje abagize Ibiro Bikuru bya Politiki muri RNC, iri shyaka ryafashe icyemezo cyo “gusesa ubunyamuryango ndetse no kwirukana Dr. Justin Nsengiyumva.”

Ryunzemo riti: “Iki gikorwa gishingiye ku kuba Dr. Nsengiyumva aheruka kugirwa Minisitiri w’Intebe mu butegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda […].”

RNC mu rindi tangazo yasohoye ku wa 24 Nyakanga ubwo yahagarikaga Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva by’agateganyo, yavuze ko kuba yaremeye inshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu bigize icyo yise ubugambanyi ku cyerekezo n’intego zayo.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva ntacyo aravuga ku byo ririya shyaka ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda mbere yo guhunga igihugu rivuga.

Iri shyaka icyakora mu byo rivuga ko bimuranga ryashyize hanze, harimo ikarita y’umunyamuryango bigaragara ko yatangiwe mu Bwongereza muri Mutarama 2024.

Aha mu Bwongereza Dr. Nsengiyumva yahabaye nyuma y’uko yavaga mu Rwanda aho yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi muri 2008; ndetse ni na ho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yahawe na Kaminuza ya Leicester.

BBC ivuga ko mbere yo kuva mu Rwanda Dr. Nsengiyumva yari yabanje gutabwa muri yombi n’urwego rwakoraga iperereza ku byaha, Criminal Investigation Department (CID) akekwaho ruswa, aho yafunzwe igihe kigera ku cyumweru gusa ntiyaburanishwa.

Ku wa 18 Nyakanga ni bwo Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva wari umaze amezi ane ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani akora ziriya nshingano.

Icyo gihe yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bwo kumuha amahirwe yo gukorera igihugu cye, amwizeza kumukorera n’u Rwanda mu guca bugufi n’ubwitange.

Yunzemo ati: “Nzatanga ibyo nifitemo byose mu kugufasha kugera ku ntego yawe ikomeye kuri iki gihugu.”‘

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top