Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe adaciye ku ruhande yakuriye inzira ku murima abanyamahanga na Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ubwirinzi bw’u Rwanda buri hafi y’umupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzahoraho igihe cyose ikibazo cy’umutekano gitezwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kitarafatirwa umwanzuro ufatika.

Byagarutsweho ku wa 29 Nyakanga 2025, ubwo Abadepite batoraga itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025.

Depite Bizimana Minani yagaragaje impungenge z’uburyo u Rwanda rusabwa gukuraho ubwirinzi mu gihe ikibazo gihungabanya umutekano kitavuyeho.

Ati “Ese ubwirinzi ku gihugu cyacu byaba icyaha? Ko n’ibihugu bikomeye usanga bishyiraho ubwirinzi kandi burimo na za ’satellite’. Kuki twebwe byaba ikibazo kugira ubwirinzi?”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kwizera RDC bigoye. Ati “Twarasinye ariko aba bantu turabazi twarakoranye kandi n’ubu tuvugana hari abacanshuro bari ku rugamba. Mwabonye abacanshuro b’Abanya-Romania banyuze i Kigali bagenda, none bazanye abandi bo muri Colombia…twarababwiye tuti ’ibi bintu birimo gukorwa kandi murabireba.’”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza ko RDC ishyira mu bikorwa ibyo yasinyiye.

Ati “Icyo twifuza ko badufasha ni uko ubwo bushake bwa politiki babugira. Twebwe uko twavuze, ntabwo dushobora kwemera ko umutekano w’u Rwanda, umutekano w’Abanyarwanda wahungabanywa. Ibyo byo ntibizashoboka ni nayo mpamvu dufite izi ngamba z’ubwirinzi zizahoraho kugeza ibyo twifuza bifatiwe umwanzuro ugaragara.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingamba z’u Rwanda z’ubwirinzi zidashobora gukurwaho umutwe wa FDLR watumye zishyirwaho utarasenywa nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono.

Yasobanuye ko hazabanza kubaho uburyo bwo gushishikariza abarwanyi ba FDLR gutaha ku bushake, hakazabaho gukoresha imbaraga za gisirikare mu gihe haba hari abanze gutaha ku bushake.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top