Hamenyekanye ikosa rikomeye Reagan Rugaju yakoze none rikaba ryatumye afungwa

Guhera ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru ivuga ko umunyamakuru Reagan Rugaju yaba yatawe muri yombi ndete ubu aka afunze mu gihe ari gukorwaho iperereza.

Ni amakuru yasakajwe cyane n’amwe mu maradio akorera hano mu Rwanda nka SK FM, BB FM n’andi, ndetse na bimwe mu binyamkuru.

Ubwo abantu benshi bumvaga iyi nkuru baratunguwe cyane, ndetse batangira no kwibaza ikintu cyaba cyatumye uyu munyamakuru afungwa.

Gusa nubwo nt’amakuru y’Abantu be bahafi cyangwa inzego z’umutekano arasohoka avuga kuri iki kibazo cya Rugaju, amakuru ahari aravuga ko yaba yazize uburiganya ndetse no gukora ibisa nk’ubujura muri Apr FC.

Nkuko bamwe bakomeje kugenda babivuga, biravugwa ko uyu Reagan usanzwe ukora kuri RBA yaba yazize amafaranga y’itike ya Apr fc yariye ubwo Apr Fc yajyaga gukina na Pyramid Fc yo mu misiri mu marushanwa Nyafurika aheruka.

Amakuru avuga ko ubwo ikipe ya Apr Fc yari igiye kujya mu Misiri gukina na Pyramid, Reagan yaba yaraje akabwira ababishinzwe muri Apr Fc ko ariwe munyamakuru woherejwe na RBA ndetse akaba yasabaga itike izamujyana.

Gusa ngo RBA yo ntiyari yamutumye ahubwo misiyo yari iya Mugaragu, ubwo nibwo RBA yagiye kubona ibona Rugaju ari mu Misiri kandi atari we wagombaga kujyayo, ndetse yagiye ku itike yahawe na Apr Fc.

Nyuma yuko rero ubuyobozi bwa Apr Fc buhindutse, amakuru ari gucacana ari kuvuga ko abantu bose bagize uruhare mu kunyereza amafaranga ya Apr Fc bigatuma ijya mu gihombo bagiye gukurikiranwa. Rero ni muri iyo Case na Reagan Rugaju yagendeyemo.

Andi Makuru avuga ko Reagan atari we gusa wafunzwe ahubwo ko yaba yajyanye na Jangwani ndetse n’abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top