Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Ibi bikozwe na Apr Fc ntiryarema! Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Apr Fc wasubitswe kubera Rayon Sports

Umukino wa Super Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC ku itariki ya 2 Kanama 2025 wasubitswe, nyuma y’uko Rayon Sports isabye ko yimurwa.

Uyu mwanzuro wafashwe ku busabe bw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, aho Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025.

Twagirayezu yavuze ko bari bafite impungenge ko gukina uyu mukino mbere y’umunsi mukuru wa Rayon Sports, uzwi nka Rayon Day, byatuma udategurwa neza.

Yagize ati: “Dushimira FERWAFA na Minisiteri ya Siporo kuko bumvise icyifuzo cyacu. Twasabye ko umukino wa Super Cup usubikwa kugira ngo Rayon Day izagende neza. Iyo dukina uwo mukino mbere, byari gutuma tudategura neza ibikorwa by’umunsi mukuru wacu.”

Ubu, ntiharamenyekana itariki nshya umukino wa Super Cup uzaberaho.

Rayon Sports iri kwitegura Rayon Day izaba ku itariki ya 15 Kanama 2025, aho izakina na Yanga Africans yo muri Tanzania.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top