Muri Rayon Sports abayobozi bakuru bakomeje kugaragaza kutumvina no kuvuguruzanya ndetse no gukora ibintu batabanje kubiganiraho nyuma yuko Muvunyi yatumije Inteko Rusange ya Rayon Sports, Perezida Thaddée asubiza ko nta mwanya uhari
Yanditswe na Jean Jules Uwimana.
Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Rayon Sports ihagarariwe na Paul Muvunyi yatumije Inteko Rusange igomba kuba muri Kanama 2025, Perezida w’Umuryango Twagirayezu Thaddée asubiza ko nta mwanya wo kuyitegura uhari yashyirwa muri Nzeri 2025.
Ibi byose bikubiye mu mabaruwa izi nzego zombi bigaragara ko ziri mu ihangana ryeruye muri Rayon Sports zandikiranye hagati y’itariki 29 na 30 Nyakanga 2025. Ku ikubitiro tariki 29 Nyakanga 2025, Inama y’Ubutegetsi yandikiye ba Perezida barimo uwa Komite Nyobozi Twagirayezu Thaddée, uwa Komite Ngenzuzi, uwa Komite ishinzwe gukemura amakimbirane zose mu Muryango wa Rayon Sports ibaruwa ifite impamvu igira iti” Gutegura Inama y’Inteko rusange isanzwe.”
Abagize izi nzego bose babwirwaga ko buri rwego rwibutswa gutegura inyandiko zizakoreshwa mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango iteganyijwe kuba kuwa 24/08/2025 kandi bagasabwa ko ziba zagejejwe ku bunyamabanga bw’inama y’ubutegetsi bitarenze tariki 17/08/2025, kuko hanashize iminsi zisabwe gutegurwa.
Ku rundi ruhande nyuma yo kwakira iyi baruwa, ku wa 30 Nyakanga 2025, Perezida wa Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée nawe yasubije mu ibaruwa ifite impamvu igira iti “Igisubizo ku busabe bwanyu bwo Gutegura Inteko Rusange isanzwe” abwira Inama y’Ubutegetsi impamvu zituma inama itaba ku matariki yifujwe kubera umwanya wo gutegura ibyasabwe mu gihe hari ibindi bikorwa biri gutegurwa birimo Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day 2025″ uteganyijwe tariki 15 Kanama 2025.
Yagize ati”Dushingiye kuri iyo baruwa, turifuza kubagezaho impamvu zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nama ku itariki yateganyijwe: Gahunda ya Rayon Week na Rayon Day, Imikino Mpuzamahanga.”
Uretse iyi mikino kandi, indi mpamvu Twagirayezu Thaddée yatanze ni ukuba Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwarasabye ko habaho amavugurura y’amategeko shingiro y’umuryango kandi hakaba hasabwa ko habanza kubaho ibiganiro rusange n’abanyamuryango mbere y’uko bigezwa mu Nteko Rusange, kandi ko bitakorwa mu gihe gito gisigaye.
Ati”Inyandiko nshya z’amategeko shingiro:
Dushingiye ku ibaruwa ya RGB yo ku wa 19 Kamena, 2025, yasabye ko hategurwa amavugurura y’amategeko shingiro ya Rayon Sports Association. Ibi bisaba ibiganiro rusange n’abanyamuryango mbere y’uko bigezwa mu Nteko Rusange. Igihe gito dusigaranye nticyatwemerera gutegura ibi biganiro neza ngo habeho n’ubwitabire bunoze.”
Nyuma yo gutanga izo mpamvu zose zatuma Inteko rusange itaba ku matariki yasabwe n’Inama y’Ubutegetsi Komite Nyobozi yasabye ko Inteko Rusange isanzwe yari iteganyijwe ku wa 24 Kanama 2025 yimurirwa mu kwezi kwa Nzeri, 2025 ku matariki yakumvikanaho, kugira ngo habeho umwanya uhagije wo gutegura ibyasabwe.
Zikomeje kubyara amahari muri Rayon Sports:
Ibi byose nubwo atari bishya, ariko byaturitse tariki 29 Nyakanga 2025, nyuma y’amagambo Perezida Twagirayezu Thaddée yatangaje ku ngingo zitandukanye zirimo n’Umushinga wa Rayon Sports LTD aho yavugaga ko kuwutunganya byarangiye ariko utari watangira gukora ndetse ko uko abantu batekerezaga ko uzaba ari uwo kugura imigabane ataribyo ahubwo ari akanyenyeri kazajya gafasha mu gutanga inkunga cyangwa se gukusanya amafaranga agiye gukora ibikorwa bitandukanye.
Kuvuga kuri uyu mushinga ufitwe mu maboko nabo mu Nama y’Ubutegetsi asa nkutumvikana nayo, byatumye abari ku ruhande rwayo batabyishimira maze kuri uwo munsi bakora inama yarimo na bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango batarimo Twagirayezu Thaddée uyiyoboye hanandikirwamo itangazo ryanyomozaga ibyo yavuze rivuga ko umushinga uri gukora kandi Abarayons birinda ababaca intege. Muri iyi nama kandi niho hanemerejwemo ko hatumizwa inama y’inteko rusange, binavugwa ko ishobora kuzegurizwamo Perezida w’iyi kipe nta gihindutse kuko hazagaragarizwamo amakosa amaze iminsi akora mu bihe bitandukanye.
Kuva hajyaho ubuyobozi bushya tariki 16 Ugushyingo 2024, bwiganjemo abahoze bayobora iyi kipe mbere ya 2020 hakomeje kugaragara amakimbirane no kutumvikana mu miyoborere, ibisa n’ubundi n’ibyabaye mu 2020 ubwo habagaho amakimbirane nk’aya bikaba ngombwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere na Minisiteri ya Siporo bisaba abakimbiraga ari nabo bagarutse kuri ubu ko bajya ku ruhande aho bamaze imyaka hafi itanu ntawemerewe kujya mu buyobozi bwayo ndetse batanagaragara mu bikorwa byayo.
Ibiri kuba benshi bavuga ko n’ubundi bikeneye ko inzego bwite za Leta zongera gushyiramo akaboko kuko n’ubundi bigaragara ko ari amateka ari kwisubiramo, habaho ibisa nko kurwanira ubuyobozi ndetse no kuba bamwe batamenya inshingano abandi bafite.
Ibaruwa itemiza Inteko Rusange ya Rayon Sports muri Kanama 2025:
Kigali kuwa 29/08/2025
Bwana Perezida wa Komite Nyobozi
Bwana Perezida wa Komite Ngenzuzi
Bwana Perezida wa Komite ishinzwe gukemura amakimbirane
ba Association Ravon Sports
Impamvu: Gutegura Inama y’Inteko rusange isanzwe
Bwana Perezida,
Nshingiye ku mategeko shingiro y’Umuryango “Association Rayon Sports” mu ngingo yayo ya 14, mbandikiye mbibutsa gutegura inyandiko zikurikira zizakoreshwa mu nama y’Inteko rusange “Umuryango iteganyijwe kuba kuwa 24/08/2025.
Kuri Komite Nyobozi.
Raporo y’ibikorwa niyu umutungo by umwaka wa 2024-2025
➤ Gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imali by’umwaka wa 2025-2026
Kuri Komite Ngenzuzi
Raporo y’Ubugenzuzi ya 2024-2025
Kuri Komite ishinzwe gukemura amakimbirane
Raporo ya Komite ishinzwe gukemura amakimbirane ya 2024-2025
NB: Kugirango bidufashe gutegura neza inama y’Inteko rusange, murasabwa kuba mwagejeje izo nyandiko ku bunyamabanga bw’inama y’ubutegetsi bitarenze Le 17/08/2025, cyane ko izo nyandiko hashize iminsi zisabwe gutegurwa.
Mugire amahoro
MURENZI Abdallah
Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi
بد الله
CORTS ASSOCIATION RAYON SA
MUVUNYI Paul
Perezida w’Inama y’Ubufegetsi
Ibaruwa Twagirayezu Thaddée yasubije avuga ko nta mwanya uhagije wo kuyitegura uhari:
kuwa:30/07/2025
K’Ubuyobozi bw’Urwego Rukuru (Ikirenga) rw’Association Rayon Sports Kigali – Rwanda
Impamvu: Igisubizo ku busabe bwanyu bwo Gutegura Inteko Rusange isanzwe
Turabashimira ku ibaruwa yanyu mwatwoherereje ku wa 29 Nyakanga 2025, itumenyesha gutegura inyandiko zizakoreshwa mu nama y’Inteko Rusange isanzwe iteganyijwe ku wa 24 Kanama 2025.
Dushingiye kuri iyo baruwa, turifuza kubagezaho impamvu zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nama ku itariki yateganyijwe:
1. Gahunda ya Rayon Week na Rayon Day:
Kuva ku ya 1 kugeza ku ya 15 Kanama 2025, turi mu bikorwa bikomeye bya Rayon Week na Rayon Day, dufite umukino wa gicuti mpuzamahanga na Yanga SC, aho umufatanyabikorwa wacu SKOL BREWERY LTD yasabye ko twabishyira imbere, kuko ari umuyoboro w’ingenzi uzadufasha kubona inkunga izadufasha kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup.
2. Imikino Mpuzamahanga:
Nyuma ya Rayon Day, dufite imikino ya gicuti mpuzamahanga na AZAM FC, na VIPERS SC, iteganyijwe hagati ya 19 na 26 imyiteguro yihariye ndetse no kwakira neza aba bashyitsi.
3. Inyandiko nshya z’amategeko shingiro:
Dushingiye kuri ibaruwa ya RGB yo ku wa 19 Kamena, 2025, yasabye ko hategurwa amavugurura y’amategeko shingiro ya Rayon Sports Association. Ibi bisaba ibiganiro rusange n’abanyamuryango mbere y’uko bigezwa mu Nteko Rusange. Igihe gito dusigaranye nticyatwemerera gutegura ibi biganiro neza ngo habeho n’ubwitabire bunoze.
Ku bw’izo mpamvu, turasaba ko Inteko Rusange isanzwe yari iteganyijwe ku wa 24 Kanama 2025 yimurirwa mu kwezi kwa Nzeri 2025 k’umatariki twakumvikanaho, kugira ngo habeho umwanya
uhagije wo:
Gutegura inyandiko zose z’ingenzi
Kuganira n’abanyamuryango ku mavugurura akenewe
Gutegura no kwakira inama mu buryo butunganye kandi bufite ireme
Turashimira ubufatanye mukomeje kutugaragariza no gukorana natwe mu bwubahane n’ubwitange.
ASSOCIATION RAYOR SPORTS
TWAGIRAYEZU THADDEE
Perezida, Association Rayon Sports
Bimenyeshejwe (CC):
Bwana Perezida wa Komite Ngenzuzi
Bwana Perezida wa Komite Nkemurampaka