Amashusho ya Ange Kagame yishimye cyane akomeje gukora ku mitima ya benshi bitewe n’ibyari bimushimishije

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho ya Ange Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame yishimye cyane ubwo umuhanzi Nelly Ngabo yari ari ku rubyiniriro.

Aya mashusho yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ubwo bari mu gitaramo k’iserukiramuco rya Giant of Africa rimaze iminsi ribera mu Rwanda muri BK Arena.

Ubwo umuhanzi Nelly Ngabo yageraga ku rubyiniriro, yaririmbye indirimbo ye yitwa Zoli, ari nayo uyu mukobwa wa Perezida yagaragayemo yishimye cyane ari kuririmbana na Nelly umurongo ku wundi.

Iyi videwo impamvu ikomeje gukora ku mitima ya benshi ni uko ari gake cyane agaragara mu ruhame yishimye nkuko yari yishimye.

Iri serukiramuco rya Giant of Africa rirakomeje aho rizasozwa ku munsi wo ku wagatandatu tariki ya 2 Kanama 2025.

Mu birori byo gusoza hazagaragara abahanzi batandukanye barimo Ayra Starr, Kizz Daniel, The Ben n’abandi. Reba Video.

Amashusho ya Ange Kagame yishimye cyane akomeje gukora ku mitima ya benshi bitewe n’ibyari bimushimishije

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top