Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye babiri bayo hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.
Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho bikurikira, ari byo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RDF yatangaje ko “nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.”
RDF ntiyigeze itangaza amazina y’abafunzwe ariko nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko mu bafunzwe harimo Umunyamakuru Reagan Rugaju, Umutasi Richard, Jangwani n’abandi.