Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe agatanga ibisubizo mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.
Byabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2025, ubwo Abasenateri bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.
Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.
Ingo ziri mu mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.
Nyuma yo kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho, Banki y’Iterambere BRD n’izindi nzego, komisiyo yagaragaje ko kugeza ubu abaturage bagera kuri 94% mu Rwanda bagikoresha amakara n’inkwi mu guteka kandi biri mu bikomeje kwangiza ibidukikije.
Abasenateri bagaragaje ko hakenewe ingamba zigamije kugabanya umubare w’abagikoresha inkwi n’amakara mu guteka ari nayo mpamvu hahagamajwe Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro mu magambo ku biri gukorwa.
Minisiteri y’Ibidukikije yari yagaragarije Abasenateri ko hakiri inzira ndende mu gukemura icyo kibazo kuko hakenewe ingengo y’imari nyinshi kugira ngo u Rwanda rubashe kugabanya umubare w’abakoresha inkwi mu guteka ku kigero cya 42% muri 2030. Hakenewe nibura miliyari 1,37$, byose byarebwe.
Zimwe muri gahunda zishyirwamo imbaraga harimo no guteza imbere imbabura n’amashyiga bizigama ibicwanwa bitangwa buri mwaka binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ku wa 13 Gicurasi 2025, Minisitiri
w’Iborwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 hazatangwa amashyiga atangiza ibidukikije arenga ibihumbi 100 mu gihe biteganyijwe ko mu 2029 u Rwanda ruzaba rumaze gutanga amashyiga arenga ibihumbi 800.
Iyo Inteko Ishinga Amategeko ihamagaje Minisitiri ngo atange ibisobanuro mu magambo, bamubaza n’ibibazo ku ngamba zihari, iyo batanyuzwe bashobora kumwaka ibisobanuro mu nyandiko kugira ngo barusheho kumva ikiri gukorwa na guverinoma mu gukemura ikibazo runaka.