Semuhungu Eric uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa mu mpera z’iki cyumweru gishize atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.
Amakuru yizewe atugeraho ni uko Semuhungu agitabwa muri yombi yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho agomba kumara iminsi itanu igenwa nka kimwe mu bihano bihabwa umuntu wafashwe atwaye ikinyabiziga yanyweye ibisindisha.
Ibi bihabanye n’ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu.
Umwe mu bantu bazi neza iby’itabwa muri yombi rya Semuhungu twaganiriye, yavuze ko ibi byakwirakwijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ari ibyari bigamije kumusebya.
Ati “Ni ukumubeshyera banamusebya, we yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha, ntaho bihuriye na biriya nabonye abantu basakaje.”
Uyu yavuze ko ibyavuzwe abaye aribyo akurikiranyweho, ataba afunzwe na Polisi ahubwo yaba yamaze gushyikirizwa RIB.
Ati “Bibaye ari biriya bavugaga ntabwo yaba yafashwe cyangwa yafunzwe na Polisi yaba yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ akurikiranyweho ibyo byaha.”
Igipimo cyitwa BAC (blood alcohol concentration) kingana na 0,08 mu maraso nicyo ntarengwa cy’inzoga umuntu atagomba kurenza atwaye ikinyabiziga mu Rwanda.
Mu Rwanda, gutwara imodoka wasinze bihanishwa ihazabu y’ibihumbi 150Frw, kongeraho iminsi itanu y’igifungo muri kasho ya polisi. Ni mu gihe iyo wagonze umukindo uhanishwa kwishyura amafaranga Miliyoni 1 Frw.
Ku rundi ruhande ariko, iyo upimwe bagasanga igipimo cyawe cya BAC kirengeje urugero rwemewe n’amategeko, ushobora gukurikiranwaho icyaha cyo gutwara ikinyabiziga wanyoye.
