Umunyamakuru w’imikino wari ukunzwe kuri SK FM ya Sam Karenzi, yamaze kwerekeza kuri RBA

Umwe mu banyamakuru bafite izina rinini mu Itangazamakuru ry’Imikino, Nepo Dushime ‘Mubicu’, yamaze kwerekeza mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] avuye kuri SK FM yari amazeho amezi umunani.

Uyu mugabo ufite uburambere mu kogeza imipira ya za shampiyona zo ku Mugabane w’i Burayi, yahawe ikaze kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri. Ubwo yageraga muri Studio z’iki Gitangazamakuru, yari aherekejwe n’Umuyobozi wa Radio Rwanda n’izindi ziyishamikiyeho, Divin Uwayo.

Nepo Dushime yamenyekaniye cyane kuri RadioTV1, ubwo yogezaga imipira y’i Burayi agakunda gukoresha ijambo ‘Mubicu.’

Bagenzi be bazakorana kuri Radio y’Igihugu no kuri Magic FM iyishamikiyeho, bamuhaye ikaze ndetse bavuga ko bishimiye gukorana nawe. Nepo nawe yavuze ko gukabya inzozi zo gukorera Igitangazamakuru cy’Igihugu nk’uko buri munyamakuru wese aba afite inzozi zo gukorera Ikigo kinini nk’iki.

Biteganyijwe ko azajya yumvikana mu biganiro by’amakuru y’imikino agaruka cyane kuri za shampiyona z’i Burayi kuri Magic FM no kuri Radio Rwanda. Azajya kandi yogeza imikino ya za shampiyona zo ku Mugabane w’i Burayi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top