Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho y’umugore n’umugabo bafashwe bari guca inyuma abo bashakanye birangira babafatanyije.
Aya mashusho bivugwa ko ari ay’abantu bo muri Tanzaniya, yafashwe n’umwe mu bari bahuruye ubwo aba bantu bafatwaga ndetse ayasakaza hose ku mbuga nkoranyambaga agira uti “murebe icyo abantu bacana inyuma tuzajya tuba korera”.
Ndetse yavuze ko ubwo umugore yari yinjiye mu nzu y’uyu mugabo (inzu afite ku ruhande), ngo hari umuntu wihutiye kubwira umugabo we, umugabo we nawe ahita ajya kureba umugore w’uyu mugabo wacaga inyuma undi, bose bahita bihutira ku mupfu ari nawe wabafashije gufatanya aba bantu.
Ubwo umupfumu yamaraga kubabwira ko byatunganye ndetse akababwira ko ariwe wenyine wabasha kubatandukanya, bahise bihutira kujya gufata abo babacaga inyuma.
Bagezeyo koko basanze bafatanyijwe byakunze, ndetse bahita bababyutsa bagifatanye babambika igitenge bakimatanye, ubundi babashyira mu modoka itwara imizigo babajyana kwa wa mupfumu.
Amakuru yakomeje kuvugwa ni uko nyuma inzego z’umutekano zaje gukurikirana aba bantu bose yaba abaciye inyuma ndetse nabaciwe inyuma kuko bose bari bakoze ibigize icyaha. Reba AMASHUSHO.
Umugabo ba mugiye gitumu ari kurongora umugore w’abandi bahita babafatanya babafata na videwo bayikwiza ku mbuga nkoranyambaga.