Mama Urwagasabo TV ya Scovia Mutesi yabaye umuterankunga w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda

Rutsiro FC yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Mama Urwagasabo TV nk’umuterankunga wayo mushya, uzayimenyera ibikoresho n’imyambaro mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Karere ka Rubavu aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo ko Mama Urwagasabo TV izajya yambarwa ku myambaro y’iyi kipe imbere mu gituza, ikanamamarizwa ku kibuga iyi kipe yakiriyeho imikino yayo.

Mama Urwagasabo TV kandi ifite inshingano zo gushakira iyi kipe yo mu Karere ka Rutsiro abaterankunga, yo igafataho 10% ku mafaranga uwo muterankunga azajya aba yatanze.

Umuyobozi mukuru wa Mama Urwagasabo TV, Mutesi Scovia, yavuze ko ku imikoranire na Rutsiro FC, irimo inyungu nyinshi.

Ati “Tugiye kunguka byinshi kuko ntiwagira ibintu byiza utabimenyekanishije. Amafoto yose azafatwa muri Rutsiro FC, Mama Urwagasabo izagaragara bishingiye ku myambaro yayo.”

“Ku bibuga tuzajya tuba tuhafite ibyapa ku buryo abantu babishaka cyangwa batabishaka televiziyo yacu bazayibona. Twishimiye ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’ikipe bemeye kwambara televiziyo igisa nk’aho ari nshya.”

Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest, yavuze ko impande zombi zari zikeneranye, ikaba ari yo mpamvu zemeye gukorana.

Ati “Ntabwo navuga ngo ni nde washatse undi bwa mbere kuko twese twari dufite ubushake kandi twari dukeneranye. Tuzamamaza ibikorwa byabo ku myambaro no ku kibuga, na bo bamamaze ibikorwa by’ikipe bavuga ibyiza byayo. Bazanaduha umwanya kuri televiziyo.”

Yakomeje avuga ko amasezerano bagiranye na Mama Urwagasabo TV azageza mu 2027, imyaka Rutsiro FC yifuza kwitwaramo neza kuruta uwatambutse, aho warangiye iri ku mwanya wa cyenda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top