Itangazo rya Minisiteri y’uburezi rirebana n’amanota y’ibizamini bya Leta n’itangira y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 azasohoka ku wa kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (15h00).

Ni inkuru ikomeye itegerejwe n’abanyeshuri bari bakoze ibyo bizamini, ababyeyi babo ndetse n’abaturage bose muri rusange. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igikorwa cyo gutangaza amanota kizanyuzwa ku rubuga rwayo rwa YouTube, aho buri wese azabasha kugikurikirana live binyuze kuri: https://www.youtube.com/@mineducmineduc.

Uko amanota azarebwa:
Nyuma yo gutangazwa ku mugaragaro, abanyeshuri n’ababyeyi bazabasha kureba amanota hakoreshejwe uburyo bubiri:

  1. Ubutumwa bugufi (SMS): Umunyeshuri azohereza nimero y’ikizamini cye kuri *4891#, hanyuma agahita ahabwa ubutumwa burimo amanota ye.
  2. Internet: Amanota azaboneka kandi ku rubuga rwa Rwanda Education Board (REB) www.reb.rw cyangwa ku rubuga rwa Minisiteri y’Uburezi www.mineduc.gov.rw, aho abanyeshuri bazajya bandika nimero y’ikizamini kugira ngo babone amanota yabo.

Uretse ibyo, Minisiteri y’Uburezi yanibukije Abaturarwanda bose ko umwaka w’amashuri mushya wa 2025/2026 uzatangira ku wa 8 Nzeri 2025. Ibi bikaba bigamije gutegurira abanyeshuri, ababyeyi, abarimu ndetse n’inzego z’uburezi muri rusange igihe gihagije cyo kwitegura neza kugira ngo umwaka mushya w’amashuri utangire neza nta nkomyi.

Iki cyemezo gishyize iherezo ku gihe abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi bari bamaze bategereje, kikaba kinagaragaza gahunda ikurikizwa mu rwego rwo kunoza imitangire y’uburezi mu gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top