Umusore w’imyaka 18 wo muri Kinyinya yasanzwe mu cyumba cye yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Mu mudugudu wa Binunga, akagari ka Murama, mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Ishimwe Osamu, umusore w’imyaka 18 wari uherutse gusoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’umuryango we avuga ko uyu musore yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, bikekwa ko yiyahuye akoresheje supaguru n’indi miti yitwa gereserine.
Abagize umuryango we bavuga ko guhitamo kwiyahura bishobora kuba byatewe n’agahinda yatewe no kubura amanota amwemerera gukomeza amasomo. Nyuma y’uko amanota y’ibizamini bisoza icyiciro rusange asohotse, ngo Osamu yagiye agaragaza kwiheba no kwigunga, ndetse kuva icyo gihe akabura appetit, akanga kurya.
Abaturanyi nabo bavuga ko bababajwe n’iyi nkuru, bakavuga ko ari isomo ku miryango yose ko bakwiye kuganiriza abana babo no kubereka ko ubuzima butarangirira mu manota cyangwa mu buzima bw’amasomo gusa.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo mu murenge wa Kinyinya bwemeje aya makuru, buvuga ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyateye urupfu rw’uyu musore.
Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko ibintu nk’ibi bikwiye gufatirwa ingamba hakiri kare, haba mu miryango, ku mashuri ndetse no mu nzego z’ubuyobozi, bagasaba abantu bose kutigunga mu gihe bahuye n’ibibazo ahubwo bagashaka abo babiganirizaho.