Dj Alisha uheruka kubatizwa yasakaje amafoto yatumye bamwe bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga – AMAFOTO

Umunyarwanda ukorera muri Uganda, Deejay Alisha, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusohora amafoto yambaye bikini, ibintu byatangaje benshi nyuma y’amezi yari amaze agaragaje ko yiyegurira Kristo akanabatizwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, DJ Alisha yatangaje ko yakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza we, ndetse yemeza ko yinjiye mu buzima bushya.

Icyo gihe yahise akora igikorwa cyo kubatizwa, avuga ko yari amaze igihe ahanganye n’ibishuko by’irari n’inzoga, ariko akaba yiyemeje kubireka agatangira ubuzima bushya bwo gukiranuka.

Abatizwa yanditse ubutumwa agira ati “Nabayeho mu byifuzo by’umubiri no mu businzi, mpora nihemukira kenshi kugeza ubwo niburiye mu Isi. Ariko nk’umubyeyi mwiza, Imana ntiyigeze inkuraho amaboko. Yakomeje kunshaka, ngerageza gushakira ihumure ahandi ariko nyuma yaje kunyereka ko amahoro no kuruhuka mbisanga muri we (Yesu) wenyine.”

Yongeyeho ati “Nari mfite isoni z’uko nari narabayeho ndetse n’uwo nari narahindutse. Ndibuka ubwo napfukamaga mu cyumba cyanjye ndira nshaka ko Imana intabara, yaranyumvise, impindura mushya. Nzi ko uru rugendo rutazaba rworoshye, ariko ndahamya ko uri muri njye aruta uri mu Isi. Ndashimira Imana kuko yanyeretse imbabazi zayo!”

Nyuma y’iyo ntambwe, Alisha yatangiye kugaragara mu myambarire yo kwikwiza n’indi ihisha ibice byinshi by’umubiri we, anasiba amafoto n’amashusho ye yo mu bihe byashize yarimo ayo kwambara utwenda tugufi cyangwa ibirori bitandukanye bitajyanye n’ubuzima bwa gikristo.

Icyakora, ibikorwa bye bya vuba aha ku mbuga nkoranyambaga byongeye guteza impaka, kuko yongeye gushyira hanze amafoto yambaye bikini ndetse agaragara asubiye mu kazi ko gucuranga mu bitaramo bya nijoro, ibintu byatumye benshi bibaza niba atarenze ku ndahiro y’ubuzima bushya yari yiyemeje imbere y’Imana.

Ni inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushinja kudakomera ku cyemezo yafashe, abandi bakamwumva nk’umuntu uri mu rugendo rurerure rwo guhinduka kandi rushobora kugira imihindagurikire.

 

Ubwo uyu mukobwa yabatizwaga

 

Amafoto ya Deejay Alisha uheruka kubatizwa yatumye bamwe bamwibazaho

 

Alisha ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye mu kuvanga imiziki muri Uganda

 

Uyu mukobwa yari amaze igihe acecetse atavugwa mu itangazamakuru

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top