Iyo wishyuye ibihumbi 80 Frw akikuzanira iwawe – Naomie yashyize ku isoko igitabo cye

Abantu 20 batoranyijwe na Miss Nishimwe Naomie bagahabwa ubutumire, baganujwe ku gitabo cye yise ‘More than a crown’ ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ni igikorwa Miss Nishimwe Naomie yakoze ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025 aho ahuriza hamwe abantu 20 yatoranyije bagira amahirwe yo gusoma igitabo cye mu rwego rwo kumuha ibitekerezo byabo bijyanye n’uko cyanditse.

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko yahisemo abantu bake kugira ngo bagire umwanya wo gusoma igitabo cye ndetse bamuhe n’ibitekerezo niba hari ibyo gukosora abikosore hakiri kare.

Ati “Ni uburyo bwo kugikosora bwa nyuma, twatoranyije abantu bake bakinyuzamo ijisho kugira ngo baduhe ibitekerezo niba hari n’ibyo gukosora tubikoreho hakiri kare.”

Iki gitabo cyitezweho gusobanura byinshi ku rugendo rw’ubuzima bwa Miss Nishimwe Naomie, mu minsi ishize ubwo yateguzaga abakunzi be ibyacyo Ati “More Than A Crown” ni igitabo cyanjye cya mbere kandi ni cyo kintu mfiteho amarangamutima kurusha ibindi byose nakoze. Nacyanditse nicaye mu marira, nkira ibikomere gahoro gahoro, kandi nifitemo icyizere, none kirarangiye, kirateguye.”

Yakomeje ati “Mu mpapuro zacyo harimo imbaraga, amasomo y’ubuzima, n’ukwizera kutanyeganyezwa. Ndi gusenga kandi nizeye ko kizakora ku mutima wawe nk’uko cyankozeho mu rugendo rwanjye rwo gukira no kwiyubaka.”

Nishimwe Naomie yambitswe ikamba mu 2021. Icyo gihe yari asimbuye Nimwiza Meghan waryambitswe mu 2019.

Miss Nishimwe Naomie yari yatumiye abantu bake

Abantu bake yari yatumiye, Miss Nishimwe Naomie yabanje kubasobanurira byinshi ku gitabo cye

Uretse gusangira abatumiwe bagize umwanya wo kuganira kuri iki gitabo buri wese aha igitekerezo Miss Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we mu gikorwa cyo gusobanurira abitabiriye iki gikorwa iby’iki gitabo

Andy Bumuntu wari muri bake batumiwe, aganira na Miss Naomie kuri iki gitabo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top