M23 yafatiye abacanshuro umwanzuro ushaririye nyuma yuko babonye kubarekuru bakagenda amahoro ari ukubamenyera

Ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitandukanye nk’uko byagenze nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, nta mucanshuro uzongera gusohoka mu mutekano muri iki gihugu nyuma y’uko bakomeje gukoreshwa mu kugaba ibitero ahantu hatuwe cyane.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri X kuri iki Cyumweru nimugoroba, AFC yavuze ko imenyesha igihugu ndetse n’amahanga ko kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano bikorwa n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa rikomeje.

AFC yanditse iti: “Kuva saa sita (12h00) kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Kanama 2025, izo ngabo, zigizwe n’abacanshuro b’abanyamahanga, ziri kugaba igitero cyibasiye uturere dutuwe cyane twa Kadasomwa no mu nkengero zaho, ndetse n’ibirindiro byacu”.

Yongeyeho ko ibi bitero byahitanye abantu benshi ndetse bituma abandi benshi bava mu byabo bahunga ibisasu biri guterwa n’indege zitagira abapilote.

Ihuriro rya AFC ryongeye gushimangira ko ryiyemeje kurinda abaturage no gukuraho icyabahungabanya uhereye aho gikomoka, ryongeraho ko nta mucanshuro kuri iyi nshuro uzasubira iwabo amahoro nk’uko byagenze i Goma.

Yagize iti: “Bitandukanye n’ibyabereye i Goma, aho abacanshuro babarirwa mu magana bemerewe gusubira iwabo badahanwe nyuma yo kwica abenegihugu bacu, ibikorwa byabo bishya by’ubwicanyi ntibizabemerera gusubirayo mu mutekano.”

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka wa 2025, nibwo abacanshuro barenga 280 bakomoka muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda basubiye iwabo bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira. Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bafashaga Ingabo za FARDC mu kurwanya umutwe wa M23 kuva mu 2022.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top