Kabuhariwe mu gukina Tennis, Vick tayali yamaze gushyira ama videwo ye n’amafoto ku rubuga rucuruza amashusho y’urukozasoni, abagabo ntibari bazi ibyahishwe – VIDEWO +AMAFOTO

Umunyamerika Sachia Vickery ukina Tennis, yavuze ko impamvu yahisemo gushyira amashusho n’amafoto ye ku rubuga rucururizwaho amashusho y’urukozasoni rwa OnlyFans byari ukugira ngo abone amafaranga yo kumufasha mu rugendo rwe rwo gukina, cyane cyane nyuma yo kuvunika urutugu akamara amezi atandatu hanze y’ikibuga.

Vickery, wigeze kugera ku mwanya wa 73 ku Isi mu 2018, ariko ubu akaba ari inyuma ya 550, yavuze ko miliyoni 2,1$ (asaga miliyari 3 Frw) yatsindiye kugeza ubu mu bihembo atari menshi kuko hari byinshi bijya mu kwishyura abatoza, gym, ubuvuzi n’ibindi byose bikenerwa kugira ngo akomeze gukina Tennis ku rwego rwo hejuru.

Urubuga rwa OnlyFans rwashinzwe mu 2016, rukoresha uburyo bwo kwishyura ukabona amashusho n’amafoto y’ibanga y’abantu batandukanye. Nubwo rwamamaye cyane mu kunyuzwaho amashusho y’urukozasoni, si byo gusa ruhurizwaho kuko hari n’abanyamideli, abakinnyi cyangwa ibyamamare birukoresha mu gusangiza abakunzi babyo ubuzima bwabyo busanzwe.

Vickery yatangiye gukorana na OnlyFans abifashijwemo n’umukinnyi Nick Kyrgios, aho bakinanaga ‘pickleball’. Nyuma yaho yasanze ashobora kongeraho ibindi bintu byihariye nk’amafoto yambaye imyambaro igaragaza imiterere ye cyangwa ari mu myitozo.

Ibyo byatumye mu mezi atatu gusa abona amafaranga yinjira mu mibare y’ibihumbi byinshi by’amadolari, aruta ayo yigeze kubona akina amarushanwa ya “Grand Slams”.

Mu kiganiro yagiranye na CNN, yavuze ko nta mashusho cyangwa ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ashyira kuri uru rubuga, ahubwo arinda isura ye nk’umukinnyi wa Tennis ukiri mu kazi.

Si Vickery gusa wahisemo OnlyFans; kuko abandi bakinnyi mu mikino itinjiza amafaranga menshi na bo bakoresha uru rubuga. Urugero ni Alysha Newman ukina ‘Pole vault’, Paige VanZant wo mu mikino njyarugamba ya MMA na Liz Cambage ukina Basketball, bose bavuze ko binjije menshi kurusha ibyo babonye mu kazi kabo gasanzwe.

Hari n’abandi bakinnyi nka Alexandre Müller na Arina Rodionova bayikoresha ariko badashyiraho amashusho y’urukozasoni.

Vickery yashimangiye ko adakeneye ayo mafaranga mu buryo bwo kubaho gusa, ahubwo ari uburyo bworoshye bwo kongera umutekano mu mibereho ye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 aheruka kongera gukina irushanwa rya US Open nyuma y’amezi atandatu, nubwo yasezerewe na EllaSeidel mu majonjora.

Yemeje ko nubwo atifuza kwinjira mu bikorwa by’ubusambanyi ku mugaragaro, atabasha no kwemeza neza ko atazabitekerezaho mu gihe yaba asezeye Tennis, cyane cyane niba byamwinjiriza amafaranga menshi.

Mu magambo ye yagize ati “Niba hari abagabo bashaka kunyishyurira kubona amafoto yanjye nambaye bikini cyangwa imyambaro isanzwe, sinabona impamvu yo kubyanga. Ni ibintu nsanzwe nkora buri munsi.” -REBA AMAFOTO NA VIDEWO

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top