Perezida Paul Kagame yigeze gutangaza ko mu myaka irenga 30 ishize yabayeho igihe cyihariye ubwo yafungwaga umunsi umwe i Paris mu Bufaransa, nyuma yo gufatirwa ku ngufu n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Byabaye muri Mutarama 1992, mu gihe ingabo za RPA zari zimaze umwaka zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu.
Mbere gato, u Bufaransa bwari buyobowe na Perezida François Mitterrand wari inshuti ikomeye ya Habyarimana Juvénal. U Bufaransa bwashinjwaga gufasha Leta ya Habyarimana mu kurwanya FPR Inkotanyi.
Nyuma yo kujya mu biganiro byo guhagarika imirwano hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR, habayeho ugushidikanya gukomeye, ari nabwo intumwa za FPR zari ziyobowe na Kagame zagiye i Paris ku butumire bwa Jean Christophe Mitterrand, umuhungu wa Perezida Mitterrand, ndetse na Paul Dijoud wari ushinzwe ibibazo by’Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.
Mu ijoro rimwe, Kagame yavuze ko ari bwo we na bagenzi be barimo Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba bafatiwe ku ngufu n’abapolisi b’Abafaransa, babanza kubambura imbunda hanyuma babafunga.
Ati:“Yego, natawe muri yombi, mara umunsi umwe mu buroko. Mu ijoro ryakurikiye inama nkoreraga Hilton Hotel i Paris aho nari n’ucumbitse, abarinzi ba hoteli n’abapolisi binjiye mu byumba byacu bakoresheje urufunguzo rwihariye, bacana amatara baradukangura. Bari bafite imbunda, baradushakishije cyane bavuga bati ‘byuka, byuka!’.”
Kagame yavuze ko nyuma bajyanywe mu ibazwa batazi aho, bamara umunsi umwe bafunze. Nyuma y’igitutu cyashyizweho n’abandi bayobozi barimo Tito Rutaremara bari muri Paris, inzego z’umutekano z’u Bufaransa zaje kubarekura.
Mu nyandiko yagiye hanze mu 2015, Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yabonye neza ko u Bufaransa bwari buzi ko Jenoside iri hafi kuba, ariko ntacyo bwakoze kugira ngo buyihagarike.
Yanongeraho ko kugeza uyu munsi (2015 ubwo yabivugaga), u Bufaransa butigeze busaba imbabazi ku byabaye, ndetse Paul Dijoud wari uhagarariye u Bufaransa icyo gihe, yari azi byose.