Nubwo abari n’abategarugori, bimaze kugaragara ko bakunda kwambara inkweto ndende zizwi nka ‘high heels’, ubushakashatsi bwagaragaje ko izi nkweto zishobora kugira uruhare runini mu kwangiza umugongo w’abazambara.
Bwagaragaje ko inkweto ndende zigira ingaruka zirimo gutuma umuntu ahetama, bityo uko uzambaye cyane bigatuma urutirigongo rwangirika.
Inzobere mu kuvura amagufa zigaragaza ko uko umuntu wambaye bene izi nkweto ateye intambwe bihindura imikorere y’umubiri, byaba igihe kirekire bikawangiza ku buryo bitanakosorwa.
Inzobere mu kubaga amagufa mu Bitaro bya Aga Khan byo muri Kenya, Dr. Lumbasi Luthomia, yasobanuye ko ibi biterwa n’uko akagombambari kaba gashamikiyeho andi magufa bityo bigateza ibibazo mu gihe umuntu wambaye inkweto ndende umwanya munini.
Dr. Lumbasi Lutomia yavuze ko iyo ikirenge kirambuye neza igufa ryo mu kagombambare ryicomeka neza mu yo mu kuguru nk’uko bisanzwe bigatuma umuntu ahagarara uko bikwiriye.
Icyakora iyo umuntu yambaye inkweto ndende ikirenge gisa nk’ikireba hasi cyane, bigatuma amagufa adahura neza, bikagira uruhare mu kwangiriza umubiri wose kuko bihindura uburyo umuntu ahagazemo.
Ati “Inkweto ndende zihindura uburyo umuntu ahagarara. Bituma amagufa yo mu rukenyerero ahinduka bigatuma kiriya gice gisa n’icyigiye hejuru, bikabangamira igice cyo hasi. Uko iminsi ihita byangiriza umugongo. Uko umuntu akura birushako kuba bibi, ntibibe byakosoka ndetse n’iyo wakwambara inkweto zisanzwe ukumva zirakubangamiye kuko wamenyereye kwambara inkweto zihagaze.”
Yakomeje avuga ko buri cyumeru ahura n’abarayi 15 bafite iki kibazo cy’imikaya idakora neza ndetse n’umugongo wangiritse. Kimwe cya kabiri cyabo nio abagore.
Ati “Uko inkweto zirushaho guhagarara, ni na ko ibyago biba ari byinshi. Inkweto ngufi ni zo nziza. Bibaye byiza abantu bajya bambara inkweto ndende gake cyangwa bakazireka.”
Yavuze ko no kwicara igihe kirekire bituma imikaya yo mu rukenyerero no mu matako ikanyarara, wahita uhaguruka ako kanya bikaba byatuma umugongo wawe wangirika.
Ati “ Mu kurwanya ibi bibazo abantu bakwiriye guhaguruka buri saha bakagorora imitsi ndetse bagakora imyitozo yoroheje yo kugorora umugongo n’amaguru.”
