Inyubako ikoreramo ibiro by’akagari kamwe ka hano mu Rwanda ikomeje kuvugisha abatari bake

Abatuye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, bavuga ko inzu ikoreramo Ubuyobozi bw’Akagari itajyanye n’igihe kuko ishaje bikabije bakaba bafite impungenge ko ishobora kuzagwa ku bayikoreramo.

 

Ni inzu bigaragara ko ishaje yaba ku nkuta inyuma ndetse no ku bisenge, mu buryo bugaragarira buri wese uyinyuzeho.

Abaturage batuye muri aka Kagari, bavuga ko urwego rw’ubuyobozi rubaha serivisi bakenera, rutari rukwiye kuba rukorera mu biro nk’ibi, bityo ko iyi nzu ikwiye gusanwa.

Niyonsenga Cecile agira “Inyubako y’Akagari kacu ka Kigarama irashaje cyane ku buryo tuba dufite impungenge ko ishobora kugwira abagakoreramo, igisenge ndetse n’inkuta birashaje.”

 

Aba baturage bavuga ko gusaza kw’iyi nzu, ari ngombwa kuko imaze igihe kinini, ahubwo ko icyari gikwiye ari ukuyisana.

 

 

Kalisa Innocent ati “Aka Kagari iyo ubonye inyubako yako ubona ko itajyanye n’igihe kuko yenda kugwa, nta n’umuntu wamenya ko ikoreramo Akagari, bishobotse yasanwa vuba kuko tubona yatwara ubuzima bw’abantu ntagikozwe.”

Uwimana Annociata na we ati “Ntabwo twumva ukuntu inyubako nk’iyi Akagari kakoreramo kuko irashaje cyane, hashakishwe uko yasanwa.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Kimonyo Innocent avuga ko ari mushya muri uyu Murenge, gusa akizeza ko agiye gukurikirana iki kibazo gishakirwe umuti kuko hasanzwe hari na gahunda yo gukemura ibindi nkacyo.

 

Ati “Gahunda y’Akarere yo gusana no kubaka Utugari dushaje cyane. Turavugana n’Ubuyobozi bw’Akarere dukurikirane tumenye igihe Akagari ka Kigarama kazasanirwa.”

 

Uyu muyobozi avuga ko hagiye kuba hashatswe inyubako yaba itangirwamo serivisi z’ubuyobozi bwa kariya Kagari mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top