Muri gereza ya Muhanga habereyemo inkundura y’intambara yasize benshi mu bitaro

Mu igororero rya Muhanga hari amakuru avuga ko abarimo kuhagororerwa barwanye bamwe muri bo bakaba barwariye i Kabgayi mu Bitaro.

 

Abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko urwo rugomo ruvugwa kuri bamwe mu bagororwa rwaturutse ku biyobyabwenge byiganjemo urumogi, ndetse n’itabi biva hanze bigacururizwa imbere mu igororero.

 

Ayo makuru avuga ko urwo rumogi n’itabi bihabwa bamwe mu bakozi b’Igororero bakaruhereza ba Gapita ari na bo bakorana umunsi ku munsi n’abakoresha urwo rumogi ndetse n’itabi.

 

Abatanze amakuru basobanura ko urwo rugomo rujya kuba, byatewe n’uko ubuyobozi bw’igororero rya Muhanga bwakoze iperereza bumenya ko ayo manyanga akorwa butangira gukurikirana abagororwa bukoresheje bagenzi babo babashinzwe, ngo babambure urwo rumogi n’itabi, abandi banga kubitanga badahawe amafaranga abo bakozi bahawe bajya kubigura.

Umwe mu batanze amakuru ati: ”Abagororwa barwanye rubura gica kuko bamwe bakuwe amenyo, bakaba barwariye mu Bitaro i Kabgayi.”

 

Bakavuga ko ibi byatumye imiryango yari ije gusura ababo bahagororerwa babujijwe kubasura kuva mu gitando kugeza mu saa sita Komiseri Mukuru ari we wiyiziye kureba uko icyo kibazo kimeze, adohorera bamwe mu bari bahasigaye ngo basure benewabo, abandi bakaba bari bamaze gutaha badasuye ababyeyi, abavandimwe, n’abagabo babo.

 

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko hari bamwe mu baturage baza gusura abagororwa bakabazanira ibiryo, ariko bapfunyitsemo urumogi n’itabi mu nkweto zo mu bwoko bwa kambambili no mu bikoresho by’isuku biranjikwamo abana.

Gusa dutegura iyi nkuru twagerageje guhamagara Umuvugizi wa RCS ntiyitaba, tunamwoherereza ubutumwa bugufi asubiza ko agiye kubikurikirana akaduha amakuru. Twongeye kumuhamagara ntiyitabye.

 

Cyakora UMUSEKE wamenye ko mu butumwa Komiseri Mukuru wa RCS yatanze, yihanangirije abasura bavugwaho iyo myitwarire mibi ndetse n’abakozi ba RCS bakora ayo manyanga.

Abatanze amakuru bafite amatsiko yo kumenya ibyemezo ubuyobozi bwa RCS buzafatira abo bakozi kuko bivugwa ko ari ba nyirabayazana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top