Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yasabye imbabazi abafana bayo ku makosa yakozwe mu mikino ya gicuti, abizeza intsinzi muri CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) ishyize hanze uko amakipe azahura mu matsinda, APR FC ikisanga mu Itsinda B.
Abderrahim Taleb witegura CAF Champions League azahuriramo na Pyramids yo mu Misiri, yagaragaje ko hakozwe amakosa mu mikino ya gicuti iheruka gukina by’umwihariko mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, ariko ibyabaye bizakosorwa mu marushanwa ataha.
Ati “Ndisegura ku bafana ba APR FC kuko tutateguye imikino ya gicuti nk’uko babyifuzaga. Abakinnyi bagerageza uburyo bushya bwo gukina. Bakinaga bugarira, ariko ubu twashyize imbaraga mu gukina twotsa igitutu abo duhanganye tubasatarira ku rwego rwo hejuru.”
Uyu mutoza ukomoka muri Maroc yahaye icyizere abafana, abamenyesha ko amakosa yari amaze iminsi agaragara mu bwugarizi no mu izamu yakosowe, kandi “bizagaragarira mu mikino izabera i Dar es Salaam.”
Ati “Ni imikino itoroshye, nta kipe n’imwe yoroshye. Buri wese azaba akina ku bw’igihugu cye, ku bw’ikipe ye, no ku bw’umwambaro w’ikipe ye, natwe ni uko. Gutakaza abakinnyi bagiye mu ikipe y’igihugu, si ibintu byoroshye. Ariko mfite icyizere ko abandi basigaye bazadufasha kuzana intsinzi.”
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izahura na Bumamuru y’i Burundi, Mlandege yo muri Zanzibar na NEC yo muri Uganda.