Amakuru mashya kuri rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne umaze iminsi muri Sénégal

Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne, na mugenzi we ukina mu bwugarizi, Youssou Diagne, bari baratinze gusanga bagenzi babo mu myitozo, bageze mu Rwanda ndetse biteguye kongera gufasha iyi kipe.

Mu rukrera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, ni bwo aba bakinnyi bombi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, bakirwa n’Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Sports.

Fall Ngagne na Youssou Diagne bakomoka muri Sénégal ni bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yagenderagaho mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25, nubwo warangiye batakaje ibikombe.

Rutahizamu Fall Ngagne yabaye umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi muri Rwanda Premier League, aho yinjije 12 ndetse anatanga undi mupira umwe wavuyemo ikindi.

Uyu mukinnyi yagize imvune mu ivi muri Gashyantare 2025, bituma atongera kugaragara mu kibuga, ndetse bivugwa ko atazahita abona umwanya wo gukina ahubwo azabanza gukira neza akagaruka mu kibuga mu mpera z’uyu mwaka.

Kuba aba bakinnnyi bombi bari mu ikipe nziza y’umwaka wa 2024/25 bagarutse, bizayifasha kugira ikipe ikomeye mu marushanwa arimo na CAF Champions League.

Rayon Sports ifite umukino wa gicuti uzayihuza na Vipers SC yo muri Uganda ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri, iri kwitegura Shampiyona y’u Rwanda izatangira tariki ya 13 Nzeri ihura na Kiyovu Sports.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top