Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa yashyize umucyo kuri Jangwani wari umaze iminsi afunzwe byavuzwe ko yasimbuwe na Super Manager ku kuba umuvugizi w’abafana b’iyi kipe

Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, yemeje ko Jangwani agifite inshingano nk’Umuvugizi w’Abafana b’iyi kipe, nubwo amaze iminsi afungiye muri gereza ya gisirikare we n’abandi bantu 28, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga yavuye mu matike y’indege y’ikipe ubwo APR FC yajyaga gukina na Pyramids yo mu Misiri.

Mu minsi ishize, byakwirakwiye amakuru yavugaga ko Super Manager ari we wagizwe umuvugizi mushya w’abafana b’iyi kipe. Gusa Brig. Gen. Rusanganwa yasobanuye ko ibyo bitari byo, ahubwo ko uwo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yakoreshejwe mu rwego rwo gukangurira abafana kwitabira ibikorwa by’ikipe, by’umwihariko mu gikorwa cyiswe Inkera y’Abahizi.

Yagize ati:“Super Manager ni ‘Influencer’ kandi kiriya gihe twari dufite ba ‘Influencers’ benshi sinzi impamvu ari we mwavuze gusa. Twari dukeneye ko kiriya gikorwa kimenyekana. Super Manager ni umukunzi wa APR FC kandi turamwemera.”

Yongeyeho ko Jangwani ari we ukiri umuvugizi w’abafana ba APR FC mu buryo bwemewe n’ikipe, kandi ko nta wundi wamusimbuye ku mugaragaro. Super Manager ngo yakoreshwaga gusa nk’umwe mu bantu bazwi cyane bafasha ikipe kugera ku bafana binyuze mu gukwirakwiza ubutumwa.

Ibi bisobanuye ko kugeza ubu, nubwo Jangwani afunze, APR FC itarashyiraho undi mu mwanya we, ahubwo ikoresha uburyo bw’abafana bazwi (Influencers) mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top