Hamenyekanye ibikoresho bya RDF Perezida Kagame yategetse ko bigirwa ibanga burundu

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze amavugurura atandukanye yasize hongerewe ingano y’ibikoresho byazo bigomba kugirwa ibanga.

Iby’aya mavugurura bigaragara mu Iteka rya Perezida n° 013/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigena ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga.

Umukuru w’Igihugu yakoze aya mavugurura yisunze Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda; Itegeko n° 64/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga Ingabo z’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 35; Iteka rya Perezida n° 35/01 ryo ku wa 03/09/2012 rigena ibikoresho bya gisirikare bijyanye no kurinda ubusugire bw’Igihugu n’umutekano bigirirwa ibanga ndetse n’ubusabe bwa Minisitiri w’Ingabo.

Ni amavugurura kandi yanemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mata 2025, nyuma yo kuyasuzuma.

Mu busanzwe iteka ryo muri Nzeri 2012 rigena ibikoresho bya gisirikare bijyanye no kurinda ubusugire bw’Igihugu n’umutekano bigirirwa; ryateganyaga ko ibikoresho byiganjemo intwaro, amasasu na bimwe mu bikorwaremezo bya gisirikare ari byo bigomba kugirwa ibanga.

Iteka rishya rya Perezida riteganya ko ibigomba kugirwa ibanga ari intwaro, sisitemu n’amasasu; imodoka za gisirikare zirimo izikoreshwa mu mirwano, ibifaru hamwe n’imodoka zidatoborwa n’amasasu ndetse n’imodoka ntoya n’inini.
Harimo kandi ndege za gisirikare zirimo izirwanishwa, kajugujugu n’indege zitagira abapiloti n’ibijyana na zo.
Ibikoresho by’amakuru n’iby’itumanaho rya kure nka radari, telefoni, radiyo, ibikoresho bifotora na lojisiyeri za mudasobwa hamwe n’ibikoresho bindi bijyanye na byo; na byo byashyizwe mu bikoresho bigomba kugirwa ibanga.

Birimo kandi inyubako za gisirikare zirimo Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ibigo bya gisirikare, ububiko bw’imbunda n’ubw’amasasu, inganda za gisirikare n’ibikoresho fatizo zikenera, imyambaro ya gisirikare n’ibijyana na yo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare byatumijwe n’ibyoherejwe hanze n’amakuru ajyanye na byo.

Amabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda agena uburyo igenzura ryerekeye imikoreshereze n’imicungire y’ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga rikorwa, ni yo agena uko ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga bigomba kugenzurwa.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe n’uw’Ingabo ari bo bagomba gushyira mu bikorwa ririya teka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top