Umunyamakuru Mutesi Scovia yongeye kunenga bikomeye abagore n’abagabo bamwe na bamwe birirwa basakaza ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga nk’aho buzima bwabo ari ubuzima rusange.
Mu mashusho yakaswe mu kiganiro cye anyuza kuri youtube, kigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Mutesi yumvikanye agaya cyane abantu bafotora buri kantu kose ko mu nzu zabo, buri gikorwa cyose bakoze, uko biga, uko basasa, uko barya, buri kimwe bakagishyira ku mbuga nkoranyambaga.
Mutesi akomeza avuga ko ibyo bidakwiye, niba hari babona bikwiye akwiye rero bajye berekana n’uko barongorana kuko ngo nicyo kintu cyonyine basigaje gushyira hanze. Reba videwo.