U Burundi bwohereje abasirikare barenga ibihumbi 10 bo kurimbura Abanyamulenge

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zoherejwe mu misozi miremire ya Minembwe n’ibindi bice byegeranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ziri mu mugambi wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge watangiye mu 2017.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Goma kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Nyarugabo ukomoka mu misozi ya Minembwe yasobanuye ko iyi ntambara yatangijwe n’Aba-Mai Mai bo mu bwoko bw’Abafulero, Ababembe n’Abanyindu, barahirira kuzahagarika ibitero ubwo Abanyamulenge bazaba batakiriho.

Nyarugabo yasobanuye ko ubwo Mai Mai yateraga Abanyamulenge, Leta ya RDC yareberaga nk’aho ntacyo biyibwiye, na yo iza kwinjira mu rugamba ubwo havukaga umutwe wa MRDP-Twirwaneho uharanira kurinda ubwoko bw’Abanyamulenge.

Ati “Barishe, barasenye, imidugudu igera muri magana ane na mirongo yaratwitswe, abantu barenga ibihumbi barishwe, inka zigera ku bihumbi 500 zaranyazwe, bazigurisha mu masoko ya Leta kandi na none abantu bari batuye muri iriya misozi barahunga, benshi bari mu nkambi z’ibihugu, mu Burundi, mu Rwanda, muri Uganda na Kenya, abandi bakwiye imishwaro mu bihugu byo hanze.”

Mu 2022, Leta y’u Burundi n’iya RDC zagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo RED Tabara na FOREBU. Nyarugabo yatangaje ko Abanyamulenge batunguwe no kubona Abarundi bahoze babakira, na bo bifatanya na Leta ya RDC mu kubarwanya.

Yagize ati “Iyo Leta y’u Burundi twabanye neza, ni Leta Abanyamulenge bahungiyeho, irabafata, irabakira. N’ubu bariyo nubwo bamwe bapfuye igihe cya Gatumba, hakaba nta ngamba zafashwe, ariko abantu igihe bagize ibibazo muri Uvira no muri iriya misozi, bakomeje guhungirayo kandi bagafatwa neza, n’ubu bariyo.”

Yakomeje ati “Ubu muri iriya misozi migufi n’imiremire hari batayo hagati ya 12 na 15 kandi hari ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10. Izo ngabo zirenga ibihumbi 10 mwakwibaza ko zagiye gukora iki muri iriya misozi? Baje bitwaje ko baje gushaka RED Tabara, abanzi babo. Ariko igitangaje ni uko RED Tabara igeze muri iriya misozi yifatanyije n’Aba-Mai Mai, bafatanyije kudusenya. Leta y’u Burundi igezeyo, yifatanyije n’Aba-Mai Mai, ba bandi bifatanyije n’abanzi babo. Ibyo bintu ntiturabisobanukirwa.”

Nyarugabo yasobanuye ko ingabo z’u Burundi zarwanyije RED Tabara, ihungira mu mashyamba aherereye i Mwenga, ariko ko aho kubakurikirayo, zahisemo kwifatanya na FDLR, Leta ya RDC na Mai Mai gutera no gusahura Abanyamulenge muri Minembwe n’ahandi.

Ati “Navuze ibice zirimo nka za Bijombo, Gahuna, Kagogo, Mugeti, ku Irango, Nyakirango, ku Murambya, mu Gatanga, kuri Gitaka, mu Kanono, mu Mitamba, mu Marimba, n’izindi muri Rurambo ahantu hitwa za Gasha, Muhe kugeza na Giteme, Gitoga n’ahandi. Hari ibigo byabo, bamaze gucukura indaki …aho barwanira, sinzi uwo bategereje kurwana na we.”

Yavuze ko imitwe ya Mai Mai (Wazalendo) n’ingabo za RDC zari mu kibaya cya Rusizi no muri teritwari ya Uvira, zahawe ibwiriza ryo kujya mu misozi miremire ya Minembwe, bisa n’aho ziri kwitegura kugaba ibitero simusiga ku Banyamulenge.

Yagize ati “Ikindi kibigaragaza, ubu ngubu za drones zose ziva i Kisangani, izindi ziva i Bujumbura, ni zo ziri kurara Minembwe, ziri kurara mu misozi zirasa. Hashize iminsi nk’itatu, ine, zararashe mu ijoro ry’itariki 27 na 28, zica abantu b’abasivili, kuri 29 zarashe imidugudu itatu; mu Rugezi, i Nyamulombwe na Mikenke. Ijoro ry’ejo zaraye Minembwe, ejo zarahiriwe, ejo izindi ziriwe muri Rurambo ndetse ku mugoroba zirasa ahantu hitwa muri Karunga.”

Nyarugabo yasobanuye ko drones zari zigambiriye kurasa abarwanyi ba MRDP zayobye ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama 2025, zirasa ku kigo cy’ingabo za RDC muri Karunga, zica abasirikare bari hagati ya 36 na 48 barimo ofisiye wari ufite ipeti rya Major wayoboraga batayo.

Yasabye ingabo z’u Burundi kuva mu mugambi mubisha wa Leta ya RDC ugamije kurimbura Abanyamulenge, kandi ko niba barwanya RED Tabara, bakwiye kwifatanya na MRDP-Twirwaneho.

Ati “Ariko ndashaka kubwira Leta y’u Burundi ko twabanye neza, ntacyo dupfa. Bareke kwishinga politiki ya Tshisekedi, itume bajya kwanduza amateka y’Abarundi kubera amaraso y’inzirakarengane y’Abanyamulenge. Niba barwanya iyo RED Tabara, bayirwanye bafatanyije natwe, ariko badafatanyije na Leta ya Congo, Aba-Mai Mai n’Interahamwe mu kwica Abanyamulenge no gusenya igihugu cyabo.”

Nyarugabo yasabye n’umuryango mpuzamahanga guhagarika umugambi wo kurimbura Abanyamulenge, kandi ko nibakomeza kwirengagizwa, bazakomeza kwirwanaho. Yarahiriye ko Abanyamulenge batazemera gushirira ku icumu.

Lt Gen Masunzu na bagenzi be bararwaye

Nubwo Abanyamulenge baremye umutwe wa Twirwaneho kugira ngo ubarindire umutekano, hari bene wabo bahisemo gukomeza gukorana na Leta ya RDC, banifatanya na yo muri uyu mugambi. Abo barimo Lt Gen Pacifique Masunzu uyobora intara ya gisirikare ya gatatu.

Lt Gen Masunzu n’abandi Banyamulenge barimo Minisitiri ushinzwe iterambere ry’imijyi n’imiturire, Alexis Gisaro, bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko nta bwicanyi bukorerwa bene wabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bagatesha agaciro impamvu yo kubaho kwa MRDP-Twirwaneho.

Nyarugabo yagaragaje ko kuba Lt Gen Masunzu n’abandi Banyamulenge barakomeje gukorana na Leta ya RDC, babitewe n’indwara ya ’Stockholm Syndrome’ ituma umuntu yishimira ubugizi bwa nabi akorerwa.

Yagize ati “Mu magambo magufi, abo ngabo barwaye indwara bita Syndrome de Stockholm. Ni indwara ifata ubwonko, igatuma umuntu uri mu kaga yishimira ibyo umwicanyi ari kumukorera. Iyo ndwara ni yo barwaye.”

Yasobanuye ko nubwo abarimo Minisitiri Gisaro na Lt Gen Masunzu bahakana ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, na bo babizi ko bene wabo benshi bahunze ibice bari batuyemo muri Kivu y’Amajyepfo biturutse ku bitero bya Mai Mai, ingabo za Leta n’indi mitwe.

Ati “Muzababaze ko izi Sukhoi na drones iyo zigiye mu Minembwe, iyo ziteye muri iriya midugudu, ntabwo zitoranya abo tuvukana ngo zisige abo bavukana. Abo zica ni abo tuvukana n’abo bavukana. Mu bapfa buri munsi dushyingura harimo tuvukana n’abo bavukana.”

Nyarugabo yasabye bene wabo b’Abanyamulenge bari gukorana na Leta ya RDC ko babyuka, bakava ibuzimu bagasubira ibuntu, abamenyesha ko uzagirira nabi abatuye muri Kivu y’Amajyepfo na bo atazabareka, n’iyo baba bari i Kinshasa.

Ati “Niba badashobora kuvuga ibi ndi kuvuga kubera umutekano wabo, nabumva, ariko bicecekere ariko bareke kuvuga ibitavugwa kuko umunsi umwe bazabibazwa kandi bazakorwa n’isoni. Bazajya babura aho bareba kuko aya magambo ni ay’ukuri.”

 

Leta y’u Burundi yohereje abasirikare barenga ibihumbi 10 muri Minembwe no mu bice bihana imbibi

 

Nyarugabo yagaragaje ko nta mpamvu yakabaye ituma ingabo z’u Burundi zijya mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top