U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 nyuma y’igihugu cyo muri Afrika cyatunguye benshi

Ikigo cy’Imiyoborere muri Singapore cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite imiyoborere myiza ku Mugabane wa Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Iki cyegeranyo cyakozwe ku bihugu bisaga 120 ku Isi birimo 28 byo muri Afurika, aho u Rwanda n’u Budage byaje ku mwanya wa 59 ku Isi bigakurikirwa na Botswana ku mwanya wa 61, Maroc ku wa 75 na Afurika y’Epfo ku wa 77.

Abasesenguzi mu by’imiyoborere bavuga ko umutekano usesuye u Rwanda rufite, uri mu bituma ruza ku isonga nk’uko byashimangiwe n’umwe muri bo, Nteziryayo Richard.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Nteziryayo yagize ati “Twarabibonye mu bihe bya Jenoside, tubibona no mu bihe bishize ku gihugu cy’abaturanyi, uko byagenze twarabibonye, ni ibintu by’indashyikirwa.”

Kimwe mu byashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri harimo kuba rufite ubuyobozi bwiza bureba kure, kugira ubuyobozi bufite icyerekezo no kujyana n’impinduka z’ibihe.

Abaturage batandukanye bavuze ko ibyavuye muri iki cyegeranyo bidahabanye n’ukuri bitewe n’uko Leta ifatanya na bo binyuze muri gahunda zirimo n’iz’inteko rusange y’abaturage.

Impuguke mu by’amategeko, Jean Bosco Mutiganda, yasobanuye ko umusaruro w’imiyoborere myiza mu nzego zose z’igihugu, u Rwanda ruwukesha iyi ntambwe nziza rwateye.

Ati “Igihugu cyatangiye kigomba gutanga ubutabera, kunga Abanyarwanda, kubacungira umutekano, kuzamura ubukungu n’uburezi. Rero ibyo bituma mbona ko u Rwanda rwakabaye urwa mbere ku Isi.”

Ibihugu biza ku isonga ku rwego rw’Isi mu kugira imiyoborere myiza byashyizwe ku rutonde ni Singapore yabimburiye ibindi, igakurikirwa na Denmark, Norvège, Finlande, Suède, u Busuwisi n’ibindi.

Byatangajwe ko mu myaka itanu ibihugu bisaga 45 ari byo byazamutse ku Isi mu gihe ibigera kuri 57 byasubiye inyuma mu rwego rw’imiyoborere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top