Umunyarwenya Elysée Ndimurukundo wamenyekanye nka Pirate mu myidagaduro y’u Rwanda, yahishuye ko hari umunsi yagiye gutera ipasi imyenda ya Afande yakoreraga mu rugo birangira ayitwitse ku kibuno.
Ibi uyu munyarwenya yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga ku rugendo rw’ubuzima yanyuzemo cyane ko hari igihe cyageze aba umukozi wo mu rugo wafashaga imirimo abasirikare bo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.
Ubwo yakoreraga muri iki kigo, Pirate avuga ko yakoreraga umusirikare ufite ipeti rya ‘Major’, icyakora umunsi umwe ari kumuterera ipasi aza kugira ibyago atwika imyenda ye atabishaka.
Ati “Umunsi umwe natwitse imyenda ya Afande ku kibuno, yarayirambuye agiye kuyambara abonamo umwenge, kuko yari azi ko mukorera yahise antumaho ambaza icyabinteye mubwira ko ari ibyago nagize arambabarira.”
Uyu munyarwenya avuga ko afite urwibutso ruhagije kuri uyu musirikare wamukoreshaga kuko hari n’umunsi yigeze kumufata yambaye imyenda ye y’akazi.
Ati “Umunsi umwe yatashye ku masaha atari asanzwe atahira aje asanga nambaye imyenda ye y’akazi ndi kwireba mu rwogero, akimbona ambaza icyabinteye mubeshya ko nagira ngo ndebe ko umukunjo nari nashyizemo wafashe.”
Uyu munyarwenya uri mu bagezweho mu bitaramo bya Gen-Z Comedy muri iki kiganiro yakomoje ku rugendo ruvunanye rw’ubuzima bwe.
Aha yanahavugiye uko yaje guhagarika ishuri kugira ngo abashe kwiyitaho anite ku muryango we cyane ko Ise yari amaze kwitaba Imana.
Mu rugendo rwo kwishakamo ubushobozi, ni bwo Pirate yisanze akora akazi gatandukanye karimo ikiyede n’ako gukorera amasuku abasirikare bo mu ishuri rikuru rya Nyakinama.
Iyi mirimo yose yaje kubivamo mu 2023 ubwo yari yinjiye muri Gen-Z Comedy.